Home » Case Law and Jurisprudence » GUSABA UBUFASHA KU KIBAZO CY’AMATEGEKO

GUSABA UBUFASHA KU KIBAZO CY’AMATEGEKO

Mu gihe  ushinjwa icyaha agizwe umwere, ubushinjacyaha ntibujurire ariko uwaregeye indishyi we akajurira , mu bujurirec urukiko rwongera gusuzuma  uburyozwacyaha(résponsabilié penal , ibijyanye no kumenya ko icyaha kimuhama cyangwa kitamuhama?);haba se hasuzumwa ibijyanye n’indishyi gusa  bitewe n’uko ubushinjacyaha butajuriiye MAZE  ibijyanye n’inshinjabyaha bikaba itegeko?

Dear collegues, mwamfasha kumva  gusesengura ingingo ya 175 CPP  n’iya 187  mwanabihusa na 12 CPP. Izi ngingo ebyiri  zibanza naho zaba zivuguruzanya ? Murakoze kumfasha.
art 175 CPP  :   Ingingo ya 175: Uburenganzira bwo kujurira
Uburenganzira bwo kujurira bufitwe na:
1° uwahamwe n’icyaha;
2° utegetswe kuriha;
uwaregeye kurihwa cyangwa abahawe indishyi batiriwe bayaka ariko ku byerekeye ibirihwa gusa;
4° Ubushinjacyaha.

Ingingo ya 187 CPP :

Ubujurire bw’indishyi mu gihe ushinjwa yagizwe umwere
Uregera indishyi ajuririra urubanza rwaciwe ku byerekeranye n’indishyi gusa.
Icyakora, kuba ushinjwa yagizwe umwere mu rwego rwa mbere ntibibuza abaregera indishyi kuba bazijuririra mu rwego rw’ubujurire. Muri icyo gihe, iyo uregera indishyi ajuriye, urubanza rwose rwongera gusuzumwa mu mizi yarwo.

THX  A lot

Print Friendly

2 Responses to GUSABA UBUFASHA KU KIBAZO CY’AMATEGEKO

  1. mwabihuza mute n’ingingo ya 109 CPR,

  2. Hasuzumwa urubanza rwose mu mizi hanyuma basanga icyaha kimuhama ntibamuhane ahubwo bigatuma acibwa indishyi gusa.

Leave a Reply