Ese kuregera indishyi bwa mbere ku rwego rw’ubujurire birashoboka?
April 18, 2017 | Posted by Jean Damascene HAKUZIMANA under Case Law and Jurisprudence |
X yakurikiranyweho icyaha aburanishwa n’Urukiko rw’Ibanze rumukatira igifungo ntiyishimira icyo gihano ajurira mu Rukiko Rwisumbuye asaba kugabanyirizwa icyo gihano no kugisubikirwa. Urubanza rugeze mu Rukiko rwisumbuye, uwakorewe icyaha yaregeye indishyi akubitiraho no gusaba ko na bagenzi be batakurikiranywe muri urwo rubanza batumizwa muri urwo rubanza ruri ku rwego rw’ubujurire.
Ese ikirego cy’indishyi gishobora kuregerwa bwa mbere ku rwego rw’ubujurire kikakirwa?
Ese abantu baterezwe cyangwa batakurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku rwego rubanza bashobora guhamagazwa mu rubanza ku rwego rw’ubujurire?
Murabyumva mute?
3 Responses to Ese kuregera indishyi bwa mbere ku rwego rw’ubujurire birashoboka?
Leave a Reply
You must be logged in to post a comment.
Mwaramutse. njye ubwanjye numva uregera indishyi adakwiye kwakirirwa ikirego yazanye bwa mbere mubujurire bw’urubanza nshinjabyaha dore ko ubujurire buba bugamije kunenga imikirize y’urubanza rujuririrwa nyamara ntabwo uregera indishyi we ajurira. ikindi yaba areze atisunze ubushinjacyaha kuko bwo bwareze bwa mbere mu rukiko rubanza. yarindira rero urubanza nshinjabyaha rukarangira akazabona kuregera indishyi ze mu rukiko rufite ububasha. naho kuba abatarakurikiranywe hamwe n’uwajuriye bisabwe n’uregera indishyi, ntabwo nabyo byashoboka kuko bariya baba bagiye kuburanishwa bwa mbere mu bujurire. ahubwo uregera indishyi yakwisunga ubushinjacyaha abusaba ko nabo bakurikiranwa bukabaregera mu rukiko rufite ububasha.
Yean nange Alexis abivuga niko mbyumva na cyane ko aramutse atanze iki kirego cy’indishyi mu bujurire yaba yivukije uburenganzira bwe bwo kuburanira ku rwego rwa mbere ndetse anabuvukije ukurikiranyweho icyaha mu gihe cyaba kimuhamye kuko kujurira ku rwego rwa kabiri biba bifite impamvu ziteganywa n’itegeko bigomba kuba bishingiyeho
Nshatse kuvuga ko izo ndishyi ukurikiranyweho icyaha yaba aciwe ntiyabona aho azijuririra kandi nuwazirigeye mu Ubujurire nawe ikirego cye kidahawe ishingiro byamugora ntiyaba akibonye uko ajuririra icyo cyemezo.