Home » Case Law and Jurisprudence » Ni uruhe Rukiko ruburanisha ibirebana n’ihererekanya ry’umutungo (mutation)?

Ni uruhe Rukiko ruburanisha ibirebana n’ihererekanya ry’umutungo (mutation)?

Nkunda kubona hari imanza zirebana n’ihererekanya ry’umutungo (mutation), zimwe ziba zaraciwe bwa mbere n’Inkiko z’Ibanze izindi zigahera Mu Nkiko Zisumbuye.

Mubona ari uruhe Rukiko rufite ububasha bwo gutegeka ihererekanyabubasha hagati y’Urukiko rw’Ibanze n’Urukiko Rwisumbuye?

Mugire amahoro

Print Friendly

2 Responses to Ni uruhe Rukiko ruburanisha ibirebana n’ihererekanya ry’umutungo (mutation)?

  1. nge numva Urukiko rufite ububasha ari TGI kubera ko nta rukiko rundi rwahawe kuburanisha ibibazo byerekeranye na mutattion, bityo rero ubwo bigahita bijya muri competence residuelle ifitwe na tgi

  2. emmanuel ntihemuka

    Bjr? Ni ukubanza kwibaza niba iki ari ikirego kiri contentieux cyangwa ari mu bwoko bw’Ibirego bisaba Urukiko kugira ibyo rwemeza gusa( Homologation). Akenshi rero abantu bihisha inyuma yo gusaba mutation nyamara wanjiye mu kibazo neza uzasanga harimo impaka. Muri urwo rwego, hazakurikizwa amategeko asanzwe agenga ububasha bushingiye ku kiburanwa, bishatse kuvuga ko niba ahaguzwe ari isambu cyangwa undi mutungo utimukanwa ufite agaciro kari munsi yákagenewe TB ni TB izaregerwa niba ari undi mutungo utimukanwa ufite agaciro karenze akagenewe TB, bijye muri TGI.

    Habaye hari hypothese ituma gusaba mutation byumvikana nk’aho nta contentieux irimo, urugero wenda uguze n’umuntu agahita yitaba Imana mutation itaraba cyangwa se akazimira, icyo gihe n’ubundi numva hakomeza kugenderwa ku gaciro n’imiterere (isambu, inzu…) by’umutungo utimukanwa usabirwa mutation. Impamvu mbitekereza ntya ni uko kuba TB ifite ububasha bwo kuburanisha ibirego bireba amasambu hatitawe ku gaciro kayo (competence exclusive), byaba bibusanye niba yaba itagira ububasha bwo kuburanisha ikirego gishingiye kuri mutation y’isambu.

    Amahoro.

Leave a Reply