Home » Case Law and Jurisprudence » Igihe cyaherwaho habarwa amezi abiri ya recours en revision, no kumenya niba uwasabye ko ubujurire butandikwa ashobora kuregera revision kandi impamvu yari yajuririye ari zimwe n’izo atanga muri revision?

Igihe cyaherwaho habarwa amezi abiri ya recours en revision, no kumenya niba uwasabye ko ubujurire butandikwa ashobora kuregera revision kandi impamvu yari yajuririye ari zimwe n’izo atanga muri revision?

Umuturage yaciriwe urubanza ariko arujuririra mu rukiko rwo hejuru, ubujurire bwe bwari bushingiye ku kuba harabaye uburiganya mu gihe cyiburanisha ry’urubanza ajuririra, avuga ko uwo baburana yavuze ku kimenyetso cy’urubanza, cyaje kuburanwaho ndetse nuwo muturage agira icyo akivugaho, ariko nta kimenyetso cy’urubanza cyatanzwe ariko urwo rukiko rugishingiraho, ubujurire bwe yaje gusaba ko bwasibwa kuko yabuze amagarama, ubujurire ntabwo bwanditswe ariko nyuma yo kubisaba yagarutse gutanga revision muri rwa rukiko rwo hasi avuga byabindi yari yavuze nk’impamvu zamuteye kujurira abyita ko ari uburiganya bwabaye mu kuburana urubanza akorera revision, ariko atanga ikirego cya revision mu mezi abiri kuva urubanza rusomwe nyamara kuva igihe cyo kuburana hari hashize amezi atatu.

Nibaza rero niba urega avuga ko uburiganya bwabaye mugihe cyo kuburana, ese icyo gihe cyo kuburana nicyo cyaherwaho habarwa amezi abiri cyangwa n’uguhera ku munsi w’isomwa ry’urubanza?

Nibaza kandi niba uwari wajuriye (appel) agasaba ko ubujurire bwe bwasibwa ku mpamvu zo kuba yabuze ingwate y’amagarama umwanditsi yanga kwandika ikirego kuko atatanze iyo ngwate, ese urega ashobora kureka ubujurire (appel) agatanga revision ku mpamvu zimwe nizo yari yatanze mu bujurire yasabye ko bwasibwa ubwe?

Murakoze.

Print Friendly

Leave a Reply