Home » Case Law and Jurisprudence » « Ese hari akamaro ndetse n’imbogamizi ku mikorere y’umwumwunganizi wagenwe mu nyungu z’ubutabera ? Ese haricyo afashaho mu rubanza n’ibiki atemerewe ? »

« Ese hari akamaro ndetse n’imbogamizi ku mikorere y’umwumwunganizi wagenwe mu nyungu z’ubutabera ? Ese haricyo afashaho mu rubanza n’ibiki atemerewe ? »

Ubundi hamenyerewe mu manza cyane z’inshinjabyaha ko uregwa yihitiramo umwunganizi ashaka kandi akamwiyishyurira.
Iyo adashoboye kumwishyura ariburanira cyangwa byaba ngombwa akagenerwa umwunganizi yishyuriwe kuko atishoboye kandi urubanza rwo bikwiye ko aburana yunganiwe.

Mu manza zimwe cyane aboherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda n’ibindi bihugu, TPIR cyangwa MICT nabo iyo bigaragaye ko batishoboye bagenerwa abo bunganizi mu mategeko ndetse bagahabwa n’ubundi bufasha (adequate means) bibafasha gutegura ubwiregure bwabo, bityo ibi bakabyitiranya n’uburenganzira bahabwa n’amategeko bwo kwihitiramo umwunganizi bigatuma bamwe banga abo bagenewe bashaka abo bumva bahitamo kandi batajyanye n’ubushobozi buhari.

Akenshi usanga bibaye ngombwa ko hagenwa abunganizi atemera cyangwa adakorana nabo ariko bagahagararira inyungu z’ubutabera.

Aho twifuza ko abantu bakunguranaho ibitekerezo ni ese koko “Abunganizi bahagarariye inyungu z’ubutabera” bakora bate? cyane ko batateganijwe mu mategeko yacu, ese bafasha iki ku butabera muri Rusange no ku burenganzira bw’uregwa? Ese n’ibiki abandi bunganizi bemerewe bo batakwemererwa? ese byashoboka ko bajurira cyangwa bagakora ikindi gikorwa mw’izina no mu nyungu z’uregwa atabemera?

Ibitekerezo by’anyu n’uko bikorwa ahandi birakenewe.

Print Friendly

Leave a Reply