“MURITURE“ YABA ARI IKIYOBYABWENGE? NIBA ATARICYO SE KANDI INZEGO ZIMWE ZIKABA ZIKOMEZA KWEMEZA KO ABAYINYWA IBAGIRAHO INGARUKA MBI , UMUSANZU W` UBUTABERA WABA UWUHE KURI ICYO KINYOBWA ?
Mu Rwanda hamaze kwaduka ibinyobwa byinshi bitandukanye bimwe byitwa ko bisindisha ibindi bakavuga ko bidasindisha, ibyo binyobwa by` ibikorano, abantu bakorera mu ngo zabo ibyinshi hari igihe biba bitujuje ubuziranenge , muri byo hari ibyitwa : Kalgazoki ; Kampuca , Nyirantare ; Muriture Tunuri; Yewe Muntu , to mention but a few… , mu bitangazamakuru bitandukanye hakomeje kuvuga ko ibyo binyobwa by` ibikorano bikorwa mu bintu bishobora kwangiza ubuzima bw` abantu birimo n` amafumbire mva ruganda .
Ubushinjacyaha bwakunze gukurikirana abakora n` abanywa ibyo binyobwa by` ibikorano bakabyita ko ari ibiyobyabwenge , inkiko zimwe na zimwe zemeje koko, ko , ari ibiyobyabwenge ariko izindi zo ntizibikozwa .
Urukiko rw` ibanze rwa Ruhango nyuma yo gutwara Muriture muri “ National bureau of standard“ abahanga bakagaragaza ko muri Muriture nta Methanol basanzemo igeze kuri 0.5 , rwemeje ko “Muriture“ itapimwe ngo bigaragare ko ifite ibipimo bya methanol ya 0.5 idakwiye kwita ikiyobyabwenge , aha tukaba twemeranywa nawe, nyamara ariko hari inkiko zimwe zo zigifata MURITURE nk` ibiyobyabwenge ibi kandi bakabyemeza itigeze ipimwa !! bityo rero abo dushinzwe guha ubutabera bakabifata ko inkiko zivuguruzanya iki ni ikibazo gikomeye .
Mu nzego zuzuzanya n` iz`ubutabera ho babifata ko inzego z` ubutabera zigize ntibindeba imbere y` ikibazo cyugarije igihugu .
Aha niho nk` umunyarwanda wese akwiye gutekereza akareba niba nta musanzu yatanga hakarwanywa iyo “Murirure“ niba koko ifite ingaruka kubuzima bw` abanyarwanda ariko amategeko atanyuzwe ku ruhande hagashakwa iyindi nyito ijyanye no kwangiza ubuzima aho kwitwa ikiyobyabwenge .
Igikwiye kutirengagizwa ariko ni uko hagomba kubanza kugaragazwa niba koko izo ngaruka mbi ku buzima zivugwa n` inzego zimwe na zimwe zihakoko , hakarebwa niba koko ihindura abantu ibisenzegeri niba koko ibayongesha , bagata ub`umuntu niba koko nyuma y` igihe runaka ishobora gutera urupfu ….. ibi nta wundi wabibazwa uretse impuguke . hagapimwa abitwa ko bayinywa bakareba koko niba ubuzima bwabo bwarangijwe na “Muriture“.bakagaragaza ko yangiza inyama zimwe na zimwe bityo amaherezo hakazaza urupfu ruyikomotseho .
Nyuma yo kubyemeza nunva iyo “MURITURE“ ikwiye gushakirwa indi nyito ikaba “uburozi :“ Ingingo ya 144 CP igira iti :: Kuroga ni uguha umuntu ibintu bishobora kwica bwangu cyangwa bitinze, hatitawe ku byakoreshejwe cyangwa uko byahawe nyir‟ukubigirirwa n‟inkurikizi zabyo. Kuroga bihanishwa igifungo cya burundu“.
Code penal ya mbere yo yanateganyanga ibindi bintu bishobora kugirira nabi umubiri kabone n` ubwo bitakwica “ L’administration de substances nuisibles“ , mu bafaransa bo babivuga muri aya magambo “L’article 222-15 du code pénal est rédigé comme suit : L’administration de substances nuisibles ayant porté atteinte à l’intégrité physique ou psychique d’autrui est punie des peines mentionnées aux articles 222-7 à 222-14-1 suivant les distinctions prévues par ces articles.Oct 2, 2008.
Bya kabaye byiza icyi cyaha cyongeye kugaragara mu mategeko ahana ibyaha mu Rwanda , twanzura reka tuvuge ko nyuma y` uko abahanga bakwemeza ko “Muriture“ ari uburozi bushobora kwica vuba cyangwa bitinze , dusanga uwabinyoye atahanwa , kuko uwiroga cyangwa wagize ubufatanya cyaha mu kwiroga icyo cyaha kidateganijwe, ibi kandi ntibyaba bitangaje kuko hari ibyaha abantu bakora kandi ntibabihanirwe nko kwiyahura cyangwa gushaka kwiyahura voir Ingingo ya 147 CP : igira iti : “ Kwiyahura ntibihanirwa. “ ariko nibura abakora “MURITURE “ abayiccuruza bo bagahanwa bityo abanywi bakazabura iyo banywa kuko abayikora batagihari .
Mpamya ko biramutse byunvikanye bityo hari umuganda inzego z` ubutabera zaba zitanze mu bijyanye no kubaka societe izira umuze .

Mwe mubyunva mute ?
ADOLPHE UDAHEMUKA.

Print Friendly

One Response to

  1. MURITURE ni ikiyobyabwenge rwose kiri ku mwanya wa gatatu (3º) w’umugereka w’Iteka rya Minisitiri nº20/35 ryo kuwa 09/06/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n’ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo.

    Aha njye numva n’ubwo hari iyapimwe bikagaragara ko itagejeje kuri 0.5 Methanol, kuva yitwa MURITURE ikwiye gukomeza gufatwa nk’ikiyobyabwenge mu gihe iryo teka rya Minisitiri ryayishyize ku rutonde cyane ko na Kanyanga, Chief waragi…duhana biba bitapimwe, gusa bigahanwa kubera ko biri ku rutonde.

    Ahubwo ku bindi binyobwa bitagaragara kuri uru rutonde, nibyo bisabwa kubanza gupimwa n’abahanga kugirango bigaragare ko bifite Methanol irengeje igipimo cya 0.5 kugirango nacyo kibone guhanwa.Mu gihe bitari ku rutonde kandi bifite Methanol iri hasi y’icyo gipimo giteganywa n’iryo teka, kikaba kitahanwa.

Leave a Reply