Home » Case Law and Jurisprudence » umwanzuro w’abunzi wabaye itegeko

umwanzuro w’abunzi wabaye itegeko

Ese umwanzuro w’abunzi wabaye itegeko,uteyeho cash mpuruza  ,uwatsinzwe akanga kuwushyira mu bikorwa ,ashobora gukuriiranwaho icyaha cyo kwanga gushyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko nk’uko biteganywa mu ngingo ya 589CP?

Ese uriya mwanzuro uteweho cash mpuruza uba ubaye icyemezo cy’urukiko cyangwa n’icyemezo kiri addiministrative ?

Print Friendly

One Response to umwanzuro w’abunzi wabaye itegeko

  1. emmanuel ntihemuka

    Iki ni ikibazo kigoye cyane kubera imiterere y’Umwanzuro w’abunzi kuko ufuta natures ebyiri(nk”uko njye mbitekereza) n’ubwo nabyo ntacyo amategeko abivugaho.

    1. Ingingo ya 22 y’ITEGEKO No37/2016 RYO KU WA 08/09/2016 RIGENA IMITUNGANYIRIZE, IFASI, UBUBASHA N’IMIKORERE BYA KOMITE Y’ABUNZI ivuga ko “Umwanzuro wafashwe na Komite y’Abunzi ukemerwa n’abafitanye ikibazo ufatwa kuri bo nk’amasezerano bumvikanyeho, ariko ntushobora kwitwazwa ku bandi bantu batarebwa n’icyo kibazo”. Mu cyongereza amasezerano babyise “agreement”, njye mbona hano byari kumvikana neza iyo babyita “Transaction” kuko ubusanzwe agreement ntiwayijyana mu Rukiko ngo ruyatereho Cash mpuruza hataba urubanza mu mizi n’ubwo ntirengagije ko habaho amasezerano ashobora kurangizwa bitagombeye urubanza niba aribyo abayagiranye bumvikanyeho(voie paree).

    2. Itegeko ry’abunzi ntiryigeze riteganya nature y’umwanzuro ababuranyi bagize ingingo batumvikanaho, wenda ibi byatewe n’uko abakoze iri tegeko batekereje ko utanyuzwe agomba kugana inkiko cyangwa atabikora bigafatwa ko yemeye umwanzuro nyuma.

    Dufashe rero ko umwanzuro w’abunzi ari transaction kandi koko niyo nature yawo yonyine ishoboka nk’uko ingingo ya 583 ya CCL.III isobanura ko “La transaction est un contrat par lequel les parties terminent une contestation née, ou préviennent une contestation à naître. Ce contrat doit être rédigé par écrit”, byaba bikuyeho possibility yo kuwuhwanya n’urubanza rwaciwe n’Urukiko ndetse n’icyemezo cy’ubutegetsi.

    Ikibazo gusa kiri hano ni uko Transaction idateganyijwe nk’imwe mu nyandikompesha(titres executoires) ziteganyijwe na CPCCSA(ingingo ya 198) zishobora kurangizwa mu buryo bumwe nk’ibyemezo by’inkiko. Icyakora ingingo ya 591 ya CCL.III ivuga ko “Les transactions ont, entre les parties, l’autorité de la chose jugée en dernier ressort”, ibi bishatse kuvuga ko CPCCSA yibagiwe kuyongeramo, ibi bikaba nanjye bintera gutekereza uko Inkiko zibigenza (niba hari uzi iyo cas yanyinsangiza) cyangwa zabigenza haramutse hagize usaba Urukiko kumuterera kashe mpuruza ku masezerano yo kwikiranura(transaction) cyangwa se niba muri pratique bisaba byanze bikunze kuregera urukiko rugaca urubanza ku bikubiye muri bene ayo masezerano cyangwa se rukemeza ko ariyo agomba gushyirwa mu bikorwa ku gahato.

    Nagiye muri izi details zose kugira ngo nibura habeho gutekereza kurushaho kucyo ari cyo umwanzuro w’Abunzi. Naho nsubiye ku kibazo cyo kumenya niba uwanze kuwushyira mu bikorwa yabihanirwa nk’uko biteganyijwe mu ngingo ya 589 ya CP, nje numva bitashoboka kubera impamvu zikurikira:

    1. Nasanze Umwanzuro w’Abunzi ari transaction aho kuba urubanza kabone n’igihe waba uteyeho kashe mpuruza ukomeza kuba transaction kuko nayo igira autorite de la chose jugee.
    2. Hariho izindi nyinshi zifite imimerere y’inyandikompesha (zemerewe guterwaho Kashempuruza) zitari imanza(art.198 ya CPCCSA), umwanzuro w’abunzi nawo nkaba nawushyira mu rwego rumwe na zo, ndetse nigeze kuvuga ko nsanga nawo wiribagiranye ntushyirwe ku rutonde rwa bene izo nyandiko kandi byari bikwiye. Ibi bishatse kuvuga ko guhanira umuntu kwanga gushyira mu bikorwa umwanzuro w’abunzi bibaye byashoboka byahita binareba n’uwanze gushyira mu bikorwa amasezerano arimo clause ya voie paree n’inyandiko z’amasezerano yerekeranye n’amasoko ya Leta mu gihe nyamara zo zishyirwaho umukono n’Urwego rw’Ubutegetsi(Registrar General muri RDB).
    3. Mu manza mpanabyaha, interpretation ihora ari restrictive, nkumva rero kubw’ibyo Umwanzuro w’abunzi utafatwa nk’urubanza kuko iyi ngingo ya 589 ivuga ko “Umuntu wese watsinzwe urubanza rugeze igihe cyo kurangizwa udashyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko(…)”, ibi bigaragaza ko igaruka gusa ku byemezo by’inkiko kandi Abunzi si Urukiko.

    Ibihe byiza.

Leave a Reply