Home » Case Law and Jurisprudence » CPCCSA 2018

CPCCSA 2018

DUFATANYE GUSOMA ITEGEKO N°22/2018 RYO KUWA 29/04/2018 RYEREKEYE IMIBURANISHIRIZE Y’IMANZA Z’IMBONEZAMUBANO IZ’UBUCURUZI IZ’UMURIMO N’IZ’UBUTEGETSI TWITA CYANE KU BYAGIYE BIHINDUKA.

Birasanzwe ko itegeko rigenga ikintu runaka rihinduka. Kandi burya abanyarwanda barabivuze, imihini mishya itera amabavu. Birasanzwe kandi ko iyo itegeko rihindutse, abanyamategeko twihutira kurisoma, rimwe narimwe tukarisoma twihuta, kubera ingano yaryo cyangwa umwanya dufite, tukarisoma turica hejuru (superficiellement) ku ngingo zimwe na zimwe. Ubundi tukarisoma buri wese agasangamo ikibazo, bitewe n’uko yumvise ingingo. Ubundi bikanabaho ko abantu basoma ingingo imwe ntibayumve kimwe. Gusa iyo havuzwe guhinduka kw’itegeko umuntu yumva ko hari ibyahindutse mu byari bisanzwe, ibyongewemo bitari bisanzwemo, kimwe n’ibyavanywemo. Kubera rero igihe urwego rw’ubutabera rugezemo, cyane cyane urwo gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga, itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano iz’ubucuruzi iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, ryahinduye byinshi mu byari bisanzwe. Isomwa ry’iri tegeko rero ngirango dufatanye, rikaba ryerekeye ibyahindutse gusa, cyane cyane bihuzwa n’ibihe, na bimwe mu byakuwemo.
Igice cya mbere kireba interuro ya mbere (1) ivuga ingingo z’ibanze.
Ingingo ya 4 n’iya 5 z’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018, n’ubwo zivuga ibintu byumvikana kandi byanakorwaga muri rusange mu itangwa ry’ikirego ndetse n’imiburanishirize mu itegeko N° 21/2012 ryo kuwa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi ricyuye igihe, uwavuga ko ibyo ziteganya ari bishyashya ntiyaba yibeshye. Iyo usesenguye izi ngingo usanga izi ngingo mu itegeko rishya zarateganyije uburenganizra bw’urega ku kirego cye n’uburenganzira bw’uregwa kubyo aregwa, mu gihe itegeko ricyuye igihe ntacyo ryari ryarabivuzeho. Igishya cyane ariko kirimo kikaba ari uko ari urega cyangwa uregwa bafite uburenganzira bwo gusaba kumvikana n’uwo baburana, igihe cyose urubanza rutarasomwa.

Ingingo ya 6 y’Itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018, ivuga ibyari biteganyijwe mu ngingo ya 4 y’itegeko ricyuye igihe. Hakaba hateganyijwemo ibyerekeranye no kugena ikiburanwa no kudahinduka kw’ikirego. Mu itegeko rishya hateganyijwemo ko iki kiburanwa kigenwa n’ibisabwa na buri muburanyi. Ibisabwa bikagaragarira mu myanzuro iregera urukiko n’imyanzuro yo kwiregura, bigashimangirwa burundu mu nama ntegurarubanza ku manza iteganyijwemo. Icyahindutsemo kikaba ari uko nta nyandiko itanga ikirego ikigaragara muri iri tegeko, ikiregerwa gishakirwa mu myanzuro y’ababuranyi. Ikindi gishya kigaragaramo kikaba ari uko iyi ngingo yongeraho ko ikiburanwa gishimangirwa mu nama ntegurarubanza, mu manza iteganyijwemo. Ibi bikaba biataragaraga mu itegeko ricyuye igihe kuko ryo usanga cyaragaragariraga mu myanzuro y’urega.

Ibyateganywaga mu ngingo ya 5 y’itegeko ricyuye igihe yateganyaga inshingano z’ababuranyi muri rusange, byateganyijwe mu ngingo za 7 n’iya 8 z’Itegeko n°22/2018. Iya 7 y’iri tegeko rishya ikaba iteganya inshingano z’urega mu buryo busobanutse kuruta uko byavugwaga mu itegeko ricyuye igihe naho iya 8 isobanura inshingano z’uregwa. Muri iyi ngingo hongewemo ko uregwa mu gihe atubahirije ishingano ziyiteganyijwemo ashobora gucibwa ihazabu mbonezamubano y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi makumyabiri (20.000) ariko atarenze ibihumbi ijana (100.000), isabwa n’umwanditsi w’Urukiko ikemezwa n’icyemezo cya Perezida, igatangwa mbere y’imihango y’iburanisha, bitaba ibyo ikongerwa mu cyemzo cy’Urukiko.

Mu ngingo ya 9 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018, hateganyijwemo inshingano z’umucamanza. Iyi ikaba yarasimbuye iya 6 y’itegeko ricyuye igihe. Inshingano z’umucamanza zitegenyijwemo zikaba zidatandukanye cyane n’izari ziteganyijwe mu itegeko ricyuye igihe. Gusa iyo ngingo ikaba yarongeyemo inshingano umucamanza afite mu gihe aca urubanza, y’uko ashobora gushishikariza ababuranyi gukoresha ubwunzi iyo abona ko ari bwo buryo buboneye mu kurangiza impaka. Ashobora kubunga ubwe cyangwa akabohereza mu bwunzi, agasubika urubanza mu gihe ubwunzi burimo gukorwa.

Ibiteganyijwe mu ngingo ya 16 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018, ni ibyari biteganyijwe mu ngingo ya 13 y’itegeko ricyuye igihe. Mu byari biteganyijwe muri iyi ngingo hakaba harakuwemo ko iyo igihe cy’amezi atandatu gishize urubanza rudaciwe, Perezida w’Urukiko abikorera raporo ishyikirizwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga agaragaza impamvu zabiteye zagombaga kumenyashwa n’ababuranyi.

Mu ngingo ya 18 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 hateganyijwemo ibyabonekaga mu ngingo ya 15 y’itegeko ricyuye igihe, yerekeranye n’ihazabu icibwa umuntu wese utinza urubanza. Mu ngingo y’itegeko rrishya hongewemo ko iyo hazabu ari na yo icibwa umuntu wese ubangamiye iperereza ryategetswe n’urukiko. Inasobanura ko ihazabu icibwa umuntu ku giti cye, n’iyo yaba ahagarariye urwego rwa Leta, cyangwa ikigo cyigenga. Ikanateganya ko uciwe iyo hazabu anategekwa kubahiriza ibyo iperereza risaba ku ngufu za Leta.

Mu itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018, hashyizwemo ingingo ya 19 itari iteganyijwe mu itegeko ricyuye igihe, yerekeranye n’ingaruka zo kutishyura ihazabu mbonezmubano iciwe kubera impamvu zo gutinza urubanzza. Iyo ngingo ikaba iteganya ko umuntu uciwe ihazabu kubera gutinza urubanza mu nama ntegurarubanza mu iburanisha ndetse no mu kubangamira iperereza agomba kuyishyura mbere y’uko Urubanza rukomeza, atabikora, iyo hazabu igashyirwa mu byo acibwa n’Urukiko mu rubanza rw’iremezo kandi igafatwa nk’ikimenyetso uwo baburana yashingiraho asaba indishyi z’igihombo yatewe n’uko gutinza urubanza. Iyo ngingo iteganya kandi ko iyo umuburanyi yunganiwe cyangwa ahagarariwe, ihazabu ivugwa mu gika cya mbere icibwa avoka mu gihe bigaragaye ko gutinda k’urubanza ari we byaturutseho. Umwavoka wahanishijwe ihazabu mbonezamubano ntashobora kongera kuburanira mu rukiko urwo arirwo rwose, igihe cyose iyo hazabu itarishyurwa

Inateganya na none ko icyemezo gitegeka umuburanyi, umuhagarariye cyangwa umwunganira gutanga ihazabu kubera gutinza urubanza gifatwa ako kanya kandi kigasobanura impamvu zashingiweho mu kugifata. Icyo cyemezo kimenyeshwa inkiko zose n’umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka. Inongeraho ko icyemezo gitegeka umuburanyi, umuhagarariye cyangwa umwunganira gutanga ihazabu kubera gutinza urubanza ari icyemezo cy’ubuyobozi. Icyo cyemezo gishobora gutakambirwa kwa perezida w’urukiko mu gihe kitarenze amasaha makumyabiri n’ane (24), iceyemezo cya Perezida na cyo kigafatwa mu gihe kitarenze amasaha makumyabiri n’ane (24) uhereye igihe cyatakambiwe. Ikanateganya ko Iyo icyo cyemezo cyafashwe na perezida w’urukiko gitakambirwa kwa Perezida w’urukiko rwisumbuyeho.

Igice cya kabiri cyerekye interuro ya II ivuga ibyerekeranye n’itangira ry’urubanza.
Ingingo ya 20 y’Itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 iteganya ibyari biteganyijwe mu ngingo ya 16 yateganyaga ibyerekeranye n’uburyo bw’itangwa ry’ikirego. Ingingo yo mu itegeko rishya ikaba yarateganyije ko ihame ari uko ikirego gitangwa hakoreshejwe imyanzuro iregera urukiko hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga bwabigenewe bikozwe n’urega ubwe, umwunganira cyangwa umuhagarariye. Cyalora iyo ngingo ikemera ko mu gihe bidashobotse ikirego gishobora gutangwa urega ashyikirije urukiko imyanzuro iregera urukiko bitangiwe uburenganzira mu nyandiko n’umwanditsi mukuru w’urukiko ruregerwa, urega yoherereje Urukiko imyanzuro akoresheje umurongo wa Internet usanzwe. Ikibazo cy’ikoranabuhanga cyakemuka bikuzuzwa muri bwa buryo bw’ikoranabuhanga buteganywa n’itegeko. Iyo ngingo ikaba yarakuyeho ku buryo budasubirwaho uburyo bwo gutanga ikirego mu nyandiko isanzwe nk’uko byari bisanzwe mu bwanditsi bw’urukiko no mu bitabo by’ibirego no kugitanga mu magambo. Ni nayo mpamvu ingingo ya 17 yo mu itegeko ricyuye igihe yerekeranye n’iyandikwa ry’ikirego yakuwe mu itegeko.

Ingingo ya 21 y’Itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yateganyije ibyateganywaga muya 18 y’itegeko ricyuye igihe yateganyaga impamvu zituma umwandistsi w’Urukiko atandika ikirego. Ingingo yo mu itegeko rishya yateganyije impamvu cumi n’icyenda (19) zituma umwanditsi atandika ikirego, mu gihe iya18 yo mu itegeko ricyuye igihe yateganyaga cumi n’eshatu (13) gusa. Iyi ngingo kandi yateganyije ko iyo umwanditsi w’Urukiko yanze kwakira ikirego akora icyemezo (ordonnance) asobanura impamvu zatumye atacyakira.
Ingingo ya 21 y’Itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 ni nshya mu mategeko yerekeye imiburanishirize y’imanza mbonezamubano. Ikaba yarateganyirije ko icyemzo cyo kutandika ikirego gitakambirwa kwa Perezida w’Urukiko mu gihe cy’iminsi itanu (5) kuva aho umuburanyi akimenyeye, Perezida akabifataho icyemzo mu minsi itanu (5), icyo cyemezo ntikijuririrwe, ariko Perezida akaba ashobora kugihindura. Iyi ngingo kandi yateganyije ko Icyemezo cya Perezida cyangwa icy’Umwanditsi b’Urukiko gihakana kwakira ikirego cy’umuburanyi gishyirwa mu nyandiko.

Ingingo ya 22 y’Itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yateganyije ibyari biteganyijwe muya 19 y’itegeko ricyuye igihe. Ingingo yo mu itegeko rishya ikaba yaragaragaje ibigomba kuba bikubiye mu mwanzuro utanga ikirego mu gihe iya 19 y’itegeko ricyuye igihe yavugaga gusa ibikibuye mu kirego. Iyi ngingo kandi ugasanga yarateganyije ibintu icumi (10) bigomba kuba bikubiye mu myanzuro, mu gihe iya 19 y’iricyuye igihe yateganyaga zirindwi (7) gusa bikubiye mu kirego.

Ingingo za 21, 21 na 22 zo mu itegeko ricyuye igihe zateganyaga gusomera umuburanyi ikirego zakuwemo kubera ko ibirego bisigaye bitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, bitagitangwa mu nyandiko, cyangwa mu magambo.

Ibyateganyijwe n’ingingo za 24 na 25 z’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018, nta byari biteganyijwe mu itegeko ricyuye igihe. Ingingo ya 24 ikaba igaragaza imanza zikorerwa inama ntegurarubanza n’izitayikorerwa, naho iya 25 igateganya umushinga wa raporo y’inama ntegurarubanza itegurwa n’umwanditsi ushinzwe ubwoko bw’imanza bireba, izifashishwa mu kuyobora inama ntegurarubanza. Iyi ngingo kandi ikarondora ibigomba kuba bikubiye muri uwo mushinga wa raporo. Iyo ngingo igateganya ko nyuma yo gusuzuma uwo munshinga, Umwanditsi w’Urukiko awoherereza ababuranyi, akabatumiza mu nama ntegurarubanza mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15) bawohererejwe.

Ibikubiye mu ngingo Kuva kuya 26 kugeza kuya 32 z’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018, iyo ubisesenguye usanga ari bishyashya mu byerekeye imiburanishirize y’imanza za’imbonezamubano, iz’ibucuruzi, iz’umurimo nz’iz’ubutegetsi. Ingingo ya 26 yateganyijwemo ibyerekeranye no guhamagaza inama ntegurarubanza. Iyi ngingo yanakemuye ikibazo cy’uko umuburanyi wahamagawe mu buryo bukurikije amategeko mu nama ntegurarubanza ntiyitabe, atongera kuhamagazwa. Iyi ngingo kandi yahaye ububasha Umwanditsi w’Urukiko uyoboye inama ntegurarubanza kugena umubare w’ihazabu mbonezamubano ku muburanyi watindije urubanza, bikemezwa na Perezida w’Urukiko. Naho Iya 27 yateganyije uburyo Umwanditsi ayobora inama ntegurarubanza, uko umwanditsi uyiyoboye n’abavocats bayirimo baba bambaye, abemerewe kuyibamo, ikanaha ububasha umwanditsi bwo kumvikanisha ababuranyi mu gihe babyemeranywaho, akabikorera inyandiko bakabisinyira.

Ingingo ya 28 iteganya ko kunga ababuranyi bikorwa mu muhango wihariye bikanakorerwa raporo yihariye, umwanditsi akaba ashobora kohereza ababuranyi ku bunzi bigenga cyangwa agasaba Perezida w’Urukiko akagena umucamanza wakunga ababuranyi mu gihe babishaka. Iyi ngingo yateganyije ko mu manza z’ubutane ubwumvikane bukorwa ku byerekeranye n’igabana ry’umutungo w’abashakanye, kugena urera abana n’uburyo bafatanya inshingano zo kubarera, n’indezo gusa.

Ingingo ya 29 iteganya ko ashingiye kuri raporo y’ubwumvikane, umwanditsi w’Urukiko ategurira Perezida w’Urukiko icyemezo cy’ubwumvikane, kigasinywaho na Perezida n’umwanditsi cyangwa ababasimbura kikanaterwaho kashe mpuruza. Iyo ngingo iteganya ko mu gihe ababuranyi bumvikanye ku bintu bimwe, umwanditsi w’Urukiko akora raporo y’ibyumvikanyweho akayishyikiriza Perezida w’Urukiko hamwe na dosiye yose nawe akagena umucamanza ugomba kuyiburanisha. Uyu aburanisha ku bitarumvikanyweho gusa.

Ingingo ya 30 yo yetaganyije ibyerekeranye na Raporo isoza inama ntegurarubanza iyo hakozwe umuhango w’ubwumvikane, naho iya 31 igateganya ibyerekeranye no gukemura impaka zishingiye ku gaciro k’ikiburanwa kagira ingaruka ku bubasha bw’urukiko. Ingingo ya 32 yo yateganyije ibyerekeranye n’ubundi bubasha bw’umwanditsi w’Urukiko mu gihe cy’inama ntegurarubanza ari bwo, gusabira umuburanyi kuburanirwa ku buntu, gufata icyemezo cyo kuburanishiriza hamwe imanza zisobekeranye, gufata icyemezo cyo guhamagaza ababuranyi hakoreshejwe ubundi buryo bubereye nko gukoresha radiyo, televiziyo cyangwa irindi koranabuhanga, gufata icyemezo ku igobokeshwa ry’umuburanyi mu nama ntegurarubanza mu gihe abisabwe n’umuburanyi.

Ingingo ya 33 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yateganyije ibyari biteganyijwe muya 25 mu tegeko ricyuye igihe hahindutsemo gusa ibyerekeranye n’uko iyo abatu basangiye inyungu mu rubanza batanga ibirego byabo mu mwanzuro umwe, bagatanga ingwate y’amagarama imwe, mu giye iyo ya 25 yavugaga ko buri wese atanga igarama. Iyo ngingo iteganya kandi ko uregwa umutungo asangiye n’abandi, afite inshingano zo kugaragaza abandi bawusangiye. Iyo ngingo ikanateganya ko ikiburanwa gisangiwe n’abantu benshi, urega afite inshingano zo kubagobokesha.

Ingingo ya 34 y’Itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yateganyijwemo ibyari bikubiye muya 28 y’itegeko ricyuye igihe byerekeranye n’ihamagarwa ry’ababuranyi n’inyandiko zihamagara. Usanga iyo ngingo y’itegeko yarahuje ihamagarwa ry’ababuranyi n’uburyo bushya bw’ikoranabuhanga, aho iteganya ko guhamagaza cyangwa kumenyesha umuburanyi bikorwa n’urukiko hakoreshejwe ubutumwa butanzwe mu buryo bw’ikoranabuhanga. Byaba bidashobotse hakitabazwa Umuhesha w’Inkiko.

Ingingo ya 35 y’Itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yateganyijwemo ibyari bikubiye mu ngingo ya 29 y’itegeko ricyuye igihe yari yerekeranye n’ibya ngombwa mu kwandika ihamagara. Iyi ngingo nayo ikaba yarahuje ibyakorwaga n’uburyo bushya bw’ikoranabuhanga, aho yateganyije ko ibya gombwa mu kwandika ihamagara bigaragazwa mu myanzuro. Iyi ngingo ikaba yarongeyemo ko urega agomba kugaragaza umwirondoro wuzye harimo na email na numero za telephone ashobora gushakirwaho.

Ingingo ya 36 y’Itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yateganyijwemo ibyari bikubiye mu ngingo ya 31 y’itegeko ricyuye igihe. Ingingo yo mu itegeko rishyashya yongereyemo uburyo bwo guhamagara amashyirahamwe, ibigo n’imiryango bidafite ubuzima gatozi, aho iteganya ko hahamagazwa abayobozi babyo mw’izina ry’ababigize, ibi bikaba bitari biteganyijwe mu ngingo ya 31 y’itegeko ricyuye igihe.

Ingingo ya 38 y’Itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yateganyijwemo ibyari bikubiye mu ngingo ya 32 y’itegeko ricyuye igihe. Ingingo yo mu itegeko rishya ikaba yaratandukanyije ihamagara rikorerwa ababuranyi benshi batangiye ikirego hamwe n’abataragitangiye hamwe. Iyo ngingo gira iti : «ihamagara rigenewe ababuranyi benshi batangiye ikirego hamwe rimenyeshwa ubahagarariye, naho iyo ababuranyi benshi batatangiye ikirego hamwe, buri muburanyi amenyeshwa ukwe».

Ingingo ya 40 y’Itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 ni nshya muri iri tegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, aho yateganyije ko kwanga kwakira kopi y’ihamagara, kwanga gushyira umukono ku rwandiko rw’ihamagara rw’umwimerere no kwanga kuyishyikiriza uwo igenewe bikozwe n‘umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge cyangwa w’Akagari Bihanishwa ihazabu mbonezamubano igenwa n’icyemezo cya Perezida w’urukiko, bimaze gutangirwa raporo n’umwanditsi w’Urukiko. Ryanateganyije ko uwangirijwe n’icyo gikorwa ashobora kubitangira ikirego kiregera indishyi. Kandi iyo ngingo yateganyije ko iyo hazabu icibwa na Perezida w’Urukiko mu cyemezo cy’ubuyobozi.

Iyo usesenguye ingingo ya 42 y’Itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 usanga yarateganyijwemo ibyari bikubiye muya 36 mu itegeko ricyuye igihe. Ingingo y’itegeko rishya ikaba yarahuje ibyari biteganyijwe, n’uburyo bushya bw’ikoranabuhanga, aho iteganya ko ihamagara rigomba gukorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, inyandiko ihamagara na kopi yayo bigakoreshwa mu gihe iry’uburyo bw’ikoranabuhanga ridashoboka.

Ingingo ya 43 y’Itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yateganyijwemo ibyari biteganyijwe muya 37 mu itegeko ricyuye igihe. Iyi ngingo y’itegeko rishya yemeye ubundi buryo bw’itangwa ry’ihamagara, ikaba yarakuyeho uburyo bwo guha ihamagara umuntu utumwe (mesager ordinaire) n’ubukoreshejwe umurongo w’ikoranabuhanga ry’itumanaho rya internet cyangwa bwa Fgisi.

Ingingo ya 42 y’Itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yateganyijwemo ibyari biri muya 38 mu itegeko ricyuye igihe, aho yongeye mu byari biteganyijwe ko ihamagarwa ry’umuburanyi ufite ahantu abarizwa hazwi bikorwa mu buryo bw’ikoranabbanga, uburyo bwari busanzwe bugakoreshwa mu gihe ikoranabuhanga ridashoboka.

Ibyari bikubiye mu ngingo ya 41 y’itegeko ricyuye igihe byerekeranye n’ikimenyetso cy’imenyesharuhame byakuweho.

Ingingo ya 47 y’Itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yateganyinjwemo ibyari mu ngingo ya 42 mu itegeko ricyuye igihe, nayo yahuje ihamagara ry’amashyirahamwe, imiryango n’ibigo bifite cyangwa bidafite ubuzima gatozi n’uburyo bushya bw’ikoranabuhanga. Ubundi buryo busanzwe bwo kumenyesha abababuranyi harimo n’imenyesharuhame ku mashyirahamwe imiryango n’ibigo bidafite aho bibarizwa hazwi mu gihe ikoranabuhanga ridashobotse.

Ingingo ya 49 y’Itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yateganyijwemo ibyari bikubiye muya 43 mu itegeko ricyuye igihe, aho yavuguruye ibihe bigendanye n’ihamagara. Iyo ngingo iteganya ko ihamagara rikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga uretse mu gihe bidashoboka. Igisahya iyi ngingo yatuzaniye ni ihamagarwa ry’umuntu uba mu mahanga wiherewe ihamagara ari mu Rwanda, aho hakurikizwa ibihe by’uwahamagawe afite aho abarizwa mu Rwanda. Iyo ngingo yateganyije ko iyo ihamagara rikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, igihe gitangira kubarwa guhera ku munsi Urukiko rwohereje ihamagara. Yanateganyije kandi ko iyo ihamagara ritanzwe mu gihe cya bugufi, rimara nibura iminsi itatu (3) ku manza zahamagajwe mu buryo busanzwe, n’iminsi cumi n’itanu (15) ku manza zahamagajwe ahatazwi mu Rwanda no ku manza z’ufite aho abarizwa hazwi mu mahanga.

Iyo usesenguye Ingingo ya 51 y’Itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 ibiyikubiyemo ari bishya. Iyo ngingo ikaba yarateganyije ko Perezida w’urukiko rubifitiye ububasha, akoresheje icyemezo yatanze abisabwe, ashobora gutanga uruhushya rwo guhamagara umuburanyi mu gihe cya bugufi. Inyandiko ibisaba n’icyemezo kibitanga bimenyeshwa ababuranyi bose.

Igice cya gatatu kireba interuro ya III ikubiyemo ibyerekeranye n’Iburanisha ry’urubanza n’ingoboka ziruvukamo.
Mu ngingo ya 68 y’Itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 iteganya ibyari bikubiye muya 65 y’itegeko ricyuye igihe. Muri iyi ngingo hasobanuwe ibyerekeranye no gukererwa mu iburanisha kurusha uko byari bisobanuwe mu itegeko ricyuye igihe. Iyo ngingo ikaba yarateganyije ko uwakerewe iburanisha ashobora gusaba kurikurikirana aho aziye, Urukiko rukaba rushobora kubyemera cyangwa kubimwangira bitewe n’aho iburanisha rigeze. Igateganya ko mu gihe rubimwemereye akomereza aho iburanisha rigeze, kandi ibyabaye atarahagera bigafatwa nk’aho byabaye ahari. Akaba ari na ko bigenda iyo umuburanyi aje mu iburanisha, harabaye isubikwa cyangwa ukwimurwa k’urubanza inshuro imwe cyangwa nyinshi, ku wundi munsi. (Ingingo ya 66 y’itegeko ricyuye igihe yakuweho).

Ingingo ya 70 y’Itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yateganyijwemo ibyari bikubiye muya 67 mu itegeko ricyuye igihe. Iyo ngingo ikaba yarateganyije, ibyerekeranye no kuburanisha mu muhezo igakuraho iby’uko gufata amajwi no gufotora bisabirwa uruhushya Perezida w’Inteko. Ibyerekeranye no gufata amafoto n’amajwi byateganyijwe mu ngingo yihariye ya 71, aho noneho itegeko ryateganyije ko bisabirwa uburenganzira Perezida w’Urukiko ubifataho icyemezo cyanditse kibyemera cg kibyanga, rikanagaragaza imbibi z’ufata amafoto n’amajwi. Iyo ngingo ya 71 yabujije abantu kwinjirana telephone n’ibindi byuma bifata amashusho birangaza, mu cyumba cy’iburanisha, keretse ababuranyi n’ababunganira babikoresha mu nyungu z’Urubanza, nabo kandi babikoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko bagahanishwa ihazabu mbonezamubano. Iyi ngingo yanateganyije ko mu gihe hari ufatanywe ibikoresho bifotora cg bifata amajwi nta ruhushya, bifatitwa bikazasubizwa bimaze kugenzurwa cyangwa bigafatirwa burundu bigashyirwa mu mutungo wa Leta. Iyi ngingo yemereye abashaka kugira icyo bandika ku iburanisha kucyandika.

Ingingo ya 72 y’Itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yateganyije ibyari bikubiye mu ngingo ya 68 mu itegeko ricyuye igihe. Mu ngingo y’itegeko rishya, hakaba hari ibishya byongewe ku bikorwa by’umucamanza mu gihe aburanisha urubanza mu mizi. Iyo ngingo yemerera umucamanza ko ku bibazo asanga bishobora gukemurwa neza binyuze mu buryo bw’ubwumvikane, abaza niba ashobora kubunga, babyemera iburanisha rigasubikwa, akabanza kubunga, batabyemera iburanisha rigakomeza. Iyi ngingo iteganya ko nta zindi nzitizi zakirwa zitasuzumwe mu nama ntegurarubanza uretse iz’indemyagihugu gusa. Yateganyije ko umucamanza yemeranywa n’baburanyi ku bibazo bigomba gusuzumwa bigize urubanza, akaba ashobora no kubikosora cyangwa bikuzuzuzwa. Iyi ngingo kandi iteganya ko mu rubanza mu mizi imbere y’umucamanza, hataba hagamijwe gusobanura ikirego n’ibimenyetso, ahubwo ari ukwibutswa ibyo buri muburanyi yavuze mu nama ntegurararubanza, haba hari ibyo ababuranyi bakeneye gusobanura birenze ibyo bavuze mu nama ntegurarubanza, akaba ari byo bavuguruzanyaho gusa, ubundi umucamanza akaba ari we ubaza ibibazo bimufasha gusobanukirwa neza ibyo ababuranyi bashatse kuvuga, kimwe no gusuzuma niba ibimenyetso n’amategeko ababuranyi bashingiraho byumvikana neza kandi kimwe, ku Rukiko no ku baburanyi. Mu gihe mu ngingo ya 68 y’itegeko ricyuye igihe hateganywaga, kubaza imyirondoro y’ababuranyi n’abatangabuhamya, gutanga inzitizi mu iburanisha, gusobanura ikirego no kukireguraho n’ibindi ubu usanga biba byarasuzumiwe mu nama ntegurarubanza.

Mu itegeko rishya n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 hongewemo Ingingo ya 73 yerekeranye n’isubikwa ry’urubanza, aho iteganya ko iyo hagize impamvu ituma gahunda Urukiko rwatanze ihinduka, haba ku nama ntegurarubanza, iburanisha, iperereza cyangwa isomwa ry’urubanza, umwanditsi w’urukiko abimenyesha ababuranyi mbere y’itariki iyo gahunda yari iteganyirijweho, akabamenyesha umunsi n’isaha yimuriweho. Iyo ngingo kandi iteganya ko iyo isubika rikozwe igikorwa giteganyijwe cyatangiye, umucamanza cyangwa umwanditsi amenyesha abo bireba umunsi n’isaha cyimuriweho, bakagenda babisinyiye. Nta rindi hamagara cyangwa imenyesha rikorerwa ababuranyi.

Muri iri tegeko rishya kandi hongewemo ingingo ya 74 ivuga ibyerekeranye n’ihindurwa ry’umucamanza bitari bisobanutse mu itegeko ricyuye igihe, aho iteganya ko iyo umucamanza cyangwa umwe mu bacamanza batangiye urubanza adashoboye kurukomeza kubera impamvu zinyuranye, asimburwa n’undi mucamanza byemejwe na Perezida w’urukiko bireba. Iyo ngingo ikavuga ko iburanisha rikomereza aho ryari rigeze n’ibikorwa byakozwemo bigahamana agaciro kabyo. Igasoza isobanura ko iyo umucamanza asanze hari ibyakozwe binyuranyije n’amategeko hashobora gufatwa icyemezo cyo gutangira iburanisha bundi busahya, ababuranyi babimenyeshejwe bakanasobanurirwa impamvu, icyo cyemezo kikaba gishobora kujuririrwa hamwe n’urubanza mu mizi.

Ingingo ya 76 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yateganyije ibyari biteganyijwe mu ngingo ya 69 y’itegeko ricyuye igihe. Ikiyongereye mu byari biteganyijwe kikaba ari uko nta nyandiko, umwanzuro w’urubanza cyangwa inyandiko ikubiyemo ingingo ziburanishwa bishobora kohererezwa urukiko nyuma y’inama ntegurarubanza. Mu itegeko ricyuye igihe byari bibijijwe nyuma y’ipfundikirwa ry’iburanisha ry’urubanza.

Ingingo ya 77 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yateganyije ibyari bikubiye mu ngingo ya 72 y’itegeko ricyuye igihe, aho zose zivuga ku byerekeranye n’ibikubiye mu nyandiko mvugo y’iburanisha. Icyo iri tegeko ryashyizemo gishya ni uko mu nyandiko mvugo y’iburanisha hashyirwamo ibyavuzwe na buri muburanyi kuri buri kibazo kigize urubanza n’ibyemezo by’Inteko byafatiwe mu iburanisha.

Ingingo ya 79 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yateganyije ibyerekeranye no kwambara umwambaro uboneye mu Rukiko. Iyi ngingo usanga yarasimbuye ibyari biteganyijwe mu ngingo ya 74 y’itegeko ricyuye igihe yategekaga kutambara ingofero mu Rukiko. Iya 79 ubu ikaba iteganya ko bibujijwe kwambara imyambaro ibangamiye icyubahiro kigomba Urukiko ahabera imirimo y’iburanisha. Ikanateganya ko amabwiriza ya Perezida w’Urukiko rw’’ikirenga agaragaza imyambarire ibujijwe mu iburanisha.

Ingingo ya 80 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yateganyije ibyateganywaga mu ngingo ya 75 y’itegeko ricyuye igihe. Gusa igishya cyongewemo ni uko ibivugwa ku ngingo kuva kuya 78 kugeza ku ya 80 byubahirizwa no mu nama ntegurarubanza.

Ingingo ya 81 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yateganyije ibyari biteganyijwe mu ngingo ya 76 y’itegeko ricyuye igihe ku byerekeranye n’imiburanishirize y’imanza ku byaha bikorewe mu iburanisha. Iyi ngingo hari ibyo yarushijeho gusobanura nko guteganya ko ku cyaha kitarengeje igifungo cy’imyaka itanu (5) uteje imvururu ahita aburanishwa n’Urukiko kabone n’ubwo icyaha cyaba kitari gisanzwe mu bubasha bwarwo. Ikindi cyongewemo ni uburyo icyemzo gifatwa, nko guhagarika iburanisha ukoze icyaha agasohorwa, umwanditsi agakora raporo y’ibyabereye mu iburasha, umucamanza ashingiye kuri iyo raporo akandika urubanza bakagarura uwakoze icyaha agasomerwa urubanza mu ngingo zarwo zose. Itegeko rigasobanura ko nta wundi muhango ukorwa ngo ababuranyi bahabwe ijambo bagire icyo bavuga ku cyaha cyakozwe. Ikindi gishya cyongewemo ni uko Ibyemezo bifashwe hakurikijwe ibivugwa muri iyi ngingo bihita bishyirwa mu bikorwa nta kuzuyaza.

Ikindi gis hya iri tegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 ryateganyije ni uko mu ngingo yaryo ya 82 ryateganyije ubujurire kuri iki cyemezo, uburyo butangwa, uburyo buburanishwa n’ababuranyi babuhamagarwamo. N’ubwo iki cyemezo cyajuririrwaga na mbere, ariko mu itegeko ry’imiburanishirize ricyuye igihe nta byari biteganyijwemo.

Ku gice cy’ingoboka zishobora kubyutswa mu rubanza, muri rusange Itegeko rishya ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi ryateganyije ko ingoboka zibyutswa, mu rubanza zose zigomba kuba zarateganyijwe mu myanzuro yo kwiregura haseguriwe amategeko ndemyagihugu.
Ingingo ya 84 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yateganyijwemo ibyari biteganyijwe mu ngingo ya 78 yasobanuraga igihe cyo kubyutsa ingoboka ivutse mu rubanza, kimwe n’imiburanishirize yayo. Ingingo ya 84 y’iri tegeko rishya yabiteganyije mu buryo bukurikira: “Umuburanyi agomba kugaragaza mu myanzuro cyangwa mu nama ntegurarubanza inzitizi cyangwa impamvu ituma ikirego kitakirwa, haseguriwe ibiteganywa n’amategeko ndemyagihugu”. Ntacyo iyi ngingo yavuze ku kubanza gufata icyemezo ku nzitizi cyangwa impamvu ituma ikirego kitakirwa. Nta n’icyo yavuze ku byerekeranye n’uko Urukiko rushobora kuyisuzumira rimwe mu rubanza mu nyungu y’imigendekere myiza y’ubutabera nk’uko byateganywaga mu ngingo ya 78 y’itegeko ricyuye igihe.

Ingingo ya 85 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yateganyijwemo Ibyerekeranye no guhagararirwa cyangwa kunganirwa mu Nkiko. Iyi ngingo yateganyije ibyerekeranye no guhagararirwa no kunganirwa ku buryo burambuye aho iteganya Uburenganzira bw’Umuburanyi mu kwiburanira, guhagararirwa cyangwa kunganirwa, Ihagararirwa ry’abana bataragira imyaka y’ubukure cyangwa abadafite ububasha badashobora kwirengera, Ihagararirwa ry’Ibigo cyangwa amashyirahamwe bifite ubuzima gatozi, n’itegeko ryo guhagararirwa kuri buri wese mu Rukiko rw’Ubujurire no mu Rukiko rw’Ikirenga. Ibi bikaba binyuranye n’ibyari biteganyijwe mu itegeko ricyuye igihe aho ryateganyaga ko uburenganzira bwo kunganirwa no guhagararirwa byagengwaga n’itegeko rigenga urugaga rw’abavocats.
Ingingo ya 89 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yateganyijwemo ibyari biteganyijwe mu ngingo ya 83 y’tegeko ricyuye igihe. Iyi ngingo y’itegeko rishya yasobanuye birambuye uburyo umuburanyi yigarika intumwa bikorwamo, imyitwarire y’umucamanza mu gihe Umuburnayi yigaritse umuhagarariye. Iyi ngingo kandi yasobanuye neza uko bigenda iyo umuburanyi amwigaritse mbere y’iburanisha, mu iburanisha na nyuma y’iburanisha. Ntacyo itegeko rishya ryigeze rivuga ku kuba kwigarika gukozwe ku rubanza rutagishobora gusubirwaho kutakirwa. (Aha umuntu akaba yakwibaza niba noneho bishoboka cyanga bidashoboka).

Iyo usesenguye ingingo ya 92 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 usanga ibiteganyijwemo ari bishya mu itegeko ry’imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi. Isobanura uburyo inzitizi y’ingwate itangwa n’abanyamahanga ibyutswa mu myanzuro yo kwiregura, mu nama ntegurarubanza umwanditsi akaba ari we uyifataho icyemezo. Icyo cyemezo kikajuririrwa kwa Pererezida. Iri tegeko kandi riteganya ko ari icyemezo cy’ubutegetsi mu gihe itegeko ricyuye igihe ryateganyaga ko ari urubanza.

Ingingo ya 93 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yateganyijwemo ibyari biteganyijwe mu ya 89 y’itegeko ricyuye igihe. Iyo ngingo yahinduye ibyerekeranye n’ifatwa ry’icyemezo ku nzitizi y’iburabubasha. Aho itegeko ricyuye igihe ryateganyaga ko icyemezo gifatwa uwo mwanya, naho itegeko rishya rigateganya ko gifatwa mu minsi cumi n’itanu (15).
Ingingo ya 94 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yateganyijwemo ibyari biteganyijwe muya 90. Muri iyo itegeko rishya ryateganyije ibyerekeranye n’ubujurire ku nzitizi y’iburabubasha, hakaba hari icyo yongeyemo kitari giteganyijwe cy’uko mu gihe Urukiko rusanze urukiko rubanza rwarafashe icyemezo kivuga ko nta bubasha rufite, nyamara rwari rubufite, urukiko rwajuririwe rurusubiza urukiko rwari rwaruciye ku rwego rwa mbere kugira ngo ruruburanishe mu mizi, nta yindi ngwate y’amagarama itanzwe. Urukiko rwohererejwe urwo rubanza ntirushobora kwanga kuruburanisha rwitwaje ko rwafashe icyemezo kuri iryo bura bubasha.

Ikindi gishya iyi ngingo yongeyemo ni ibyerekeranye n’urubanza rwaregewe mu rwego rwa mbere mu buryo budakurikije amategeko, aho iteganya ko Urukiko rw’ubujurire rutesha agaciro ibyemezo byose byashingiye kuri iryo kosa, ubifitemo inyungu akaba yakongera agatanga ikirego bundi bushya.

Ingingo ya 95 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yateganyijwemo ibyari bikubiye muya 91 y’itegeko ricyuye igihe, hakaba havugwamo inzitizi y’uburegeke n’isobekerana ry’imanza. Ingingo y’itegeko rishya ikaba yarahaye ububasha umwanditsi uyoboye inama ntegurarubanza kuyifataho icyemezo kijuririrwa kwa Perezida w’Urukiko kandi kikaba icyemezo cy’ubutegetsi, mu gihe itegeko ricyuye igihe ryateganyaga ko ari inzitizi isuzumwa mu iburanisha ry’urubanza mu ruhame.

Ingingo ya 103 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 ikubiyemo ibyari biteganyijwe mu ngingo ya 99 y’itegeko ricyuye igihe. Izo ngingo zombi zikaba zivuga ku mpamvu zituma umuburanyi yihana umucamanza. Mu ngingo y’itegeko rishya hakaba hakuwemo impamvu yerekerekanye no kuba umucamanza yarashoboraga kwihanwa ku mpamvu yuko yigeze kugirana n’umwe mu baburanyi amasezerano y’umurimo.

Ingingo ya 106 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yateganyijwemo ibyari bikubiye mu ngingo ya 102 y’itegeko ricyuye igihe. Itegeko rishya hari icyo ryongeyemo. Ryasobanuye ko kwihana umucamanza bishobora kubera mu iburanisha, kimwe n’uko rishobora kuba iburanisha ryarapfundikiwe. Itegeko ricyuye igihe ryavugaga ko bikorerwa mu iburanisha gusa. Kandi irya kera ryavugaga gushyira mu nyandiko ubwihane ariko ntirivuge uwandikirwa. Irishya risobanura ko Uwihannye umucamanza yandikira Perezida w’Urukiko. Itegeko rishya kandi ryateganyije imiburanishirize y’urubanza nyuma y’icyemezo ku bwihane, mu gihe iricyuye igihe ntacyo ryabivugagaho.

Ingingo ya 107 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yateganyijwemo ibyari bikubiye mu ingingo ya 103 y’itegeko ricyuye igihe, zose zikaba zivuga ibyerekeranye n’isuzuma ry’iyakirwa ry’ubwihane. Igishya kiri mu ngingo y’itegeko rishya kikaba ari uko itegeko ryongeyemo ko iyo ari perezida w’urukiko wihanwe, ibisobanuro abisabwa na Perezida w’urukiko rwisumbuyeho. N’ubwo byakorwaga ariko ntibyari byanditse mu itegeko. Ikindi gishya kikaba ari uko hashyizwemo ibishingirwaho mu gusuzuma iyakirwa ry’ikirego cy’ubwaihane, kimwe n’ihazabu ishobora gucibwa umuburanyi wihannye umucamanza agamije gutinza urubanza. Ryanateganyije ko kwihana umucamanza ari ikirego gihabwa numero yihariye, ishamikiye ku rubanza rw’iremezo.

Ingingo ya 110 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 ikubiyemo ibyari biteganyijwe mu ngingo ya 107 y’itegeko ricyuye igihe. Itegeko rishya ryavanyemo ko iyo ikirego kigamije kwiregura gishobora gutinza icibwa ry’urubanza rw’iremezo, Urukiko rushobora gutandukanya ibirego rugaca urubanza rw’iremezo, nyuma y’aho rukabona guca urujyanye no kwiregura mu rubanza rwihariye mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15).

Iyo usesenguye ingingo ya 111 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 usanga ibiiteganijemo ari bishya. Iyo ngingo ikaba yarateganyije ko Ikirego cy’amafaranga y’ikurikiranarubanza ari ikirego gishamikira ku kirego cy’iremezo kigamije kwishyuza ibyakoreshejwe mu rubanza, kikaburanishirizwa rimwe n’ikirego cy’iremezo kandi kikaba gishobora kwakirwa kikanaburanishwa n’iyo ikirego cy’iremezo cyaba kitakiriwe.

Ingingo ya 116 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yateganyije ibyari bikuiye mu ngingo ya 118. Ingingo yo mu itegeko rishya yateganyije ko kugobokeshwa ku gahato mu rwego rw’ubujurire uhatiwe kugoboka agira ibyo acibwa noneho byemewe, nyamara ingingo ya 118 y’itegeko ricyuye igihe ikaba yarategenyaga ko Kugobokeshwa bigamije gusaba ko uhatiwe kugoboka agira ibyo acibwa ntibishobora gukorwa bwa mbere mu rwego rw’ ubujurire.

Gusa iyi ngingo ikemerera umuburanyi kujuririra urubanza yagobokeshejwemo inshuro imwe iyo hari ibyo yaciwe kabone n’aho urubanza rwaba ruciwe ku rwego rwa nyuma. Iyi ngingo kandi igateganya ko Kugobokeshwa ku gahato bitemewe mu Rukiko rw’Ubujurire cyangwa mu Rukiko rw’Ikirenga.

Ingingo ya 117 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yateganyije ko kugoboka ku gahato cyangwa ku bushake mu rubanza umuntu ataburanye bitemewe ku rubanza rugeze igihe cyo gucibwa, kereka iyo gutandukanya urwo rubanza n’uko kugoboka bishobora kugira icyo byakwangiriza uwagobotse ku buryo budasubirwaho.

Ingingo ya 118 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yemerera umuburanyi ushaka ko uwishingiye ko amasezerano urubanza rushingiyeho yubahirizwa, ahamagarwa mu rubanza. Iyo ngingo igateganya ko bisabwa mu mwanzuro wo kwiregura, gusa akabikora mbere y’inama ntegurarubanza, aho iya 116 y’itegeko ricyuye igihe yateganyaga uburyo busa n’uburuhanyije ko kumuhamagaza kuburanishwa byashobokaga mu iburanisha rya mbere, bitaba ibyo ikirego cy’umwishingizi kigatangwa ukwacyo. Iri tegeko ryirinze kugira icyo rivuga ku miburanishirize y’ikirego cy’ubwinshingizi n’urubanza rw’iremezo.

Ingingo ya 120 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yateganyije ko Kohereza urubanza mu rundi Rukiko bisabwa mu nyandiko igenewe Perezida w’urukiko rubifitiye ububasha, yanditswe n’umuburanyi ubwe, umwunganiye cyangwa intumwa ye, Perezida w’urukiko urubanza rurimo akagenerwa kopi, aho itegeko ricyuye igihe ryateganyaga ko bisabwa iburanisha rigigitangira (in line litis). Inateganya kandi ko icyemezo Perezida afata, cyaba icyo kohereza urubanza mu rundi Rukiko cyangwa kubihakana gifatwa mu rwego rw’ubuyobozi.

Ingingo ya 123 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yateganyije ko kureka urubanza no kureka ikirego bikozwe mbere cyangwa bikorewe mu nama ntegurarubanza, umwanditsi abikorera raporo, Perezida w’urukiko akabifataho icyemezo kirangiza urwo urubanza. Ibi nabyo bikaba ari bishya kubera ko ubundi byajyaga bisuzumirwa mu iburanisha n’umucamanza.

Ingingo ya 124 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 124 yateganyije ko uretse ikirego cyangwa urubanza ashobora gucibwa amafaranga y’amagarama cyangwa igihembo cy’avoka n’andi yose yatanzwe n’uwo yari yareze mu gukurikirana urubanza.

Ingingo ya 125 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yateganyije ko kwemera ikirego bikozwe mbere cyangwa bikorewe mu nama ntegurarubanza, bikorerwa raporo n’umwanditsi w’Urukiko, Perezida w’urukiko akabifataho icyemezo kirangiza urwo urubanza. Aho mu ngingo ya 135 y’itegeko ricyuye igihe icyo cyemezo cyafatwaga mu rubanza.

Ingingo ya 126 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yateganyijwemo ibyari bikubiye mu ngingo ya 137 y’itegeko ricyuye igihe zose zivuga ku busaze bw’Urubanza. Iegeko rishya ryasobanuye igihe urubanza ruba rushaje bitagarukira ku kumara amezi atandatu gusa byateganywaga n’ingingo ya 137 y’itegeko ricyuye igihe. Isobanura ko urubanza rusaza iyo ababuranyi bahawe itariki, bagahamagarwa mu buryo bukurikije amategeko ntihagire uwitaba, hakaba harafashwe icyemezo cyo kurwimura, cyangwa se iyo bitabye, uwareze agatumwa ikimenyetso runaka, akagenda agahera, ntihagire ugaruka gusaba ko ruhamagazwa kugeza ubwo amezi atandatu (6) ashize uhereye umunsi rwasubikiweho.

Iyo usesenguye ingingo ya 127 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 usanaga iyi ngingo yarazanye ikintu gishya kitari mu itegeko ricyuye igihe kerekeranye no gusaba ko urubanza rusibwa kubera ubusaze. Iyi ngingo ivuga ko umuburanyi ubifitemo inyungu wese harimo n’uwari waruregeye asaba ko urubanza rwashaje rusibwa, urukiko rugahita rurusiba rutagombye guhamagara ababuranyi. Iteganya kandi ko iyo uwareze asabye ko urubanza rwashaje ruburanishwa, ruhamagazwa, uwarezwe akaba ashobora guhitamo ko rusibwa cyangwa ko ruburanishwa iyo aribyo afitemo inyungu. Iteganya na none ko iyo rusibwe, uwareze ashobora gucibwa amagarama, igihembo cya avocat n’amafaranga y’ikurikiranarubanza iyo bisabwe.

Ingingo ya 133 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 Iteganya inyandiko mvugo y’isomwa ry’urubanza n’ibiyikubiyemo, ibi bikaba bitari mu itegeko ricyuye igihe. Iyo ngingo ikaba iteganya ko inyandikomvugo y’isomwa ry’urubanza igomba kugaragaza nomero y’urubanza, Urukiko rwaciye urubanza, aho rwasomewe, itariki n’isaha rwasomeweho, ababuranyi niba bari bahari cyangwa bahagarariwe, ikiburanwa, ibyemezo byafashwe, niba abacamanza bagize inteko yaciye urubanza bahari cyangwa hari udahari, impamvu rwasomwe rutinze, niba rutarasomwe mu gihe giteganyijwe n’amategeko, amazina y’ababuranyi n’imikono yabo n’amazina y’umucamanza/abacamanza n’umwanditsi n’imikono yabo.

Ingingo ya 134 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018. Kimwe n’iya 133 ingingo ya 134 yateganyije isubikwa ry’isomwa ry’urubanza bitabaga mu itegeko ricyuye igihe. Isubikwa ry’isomwa ry‘urubanza rikaba rigomba gukorerwa inyandikomvugo igaragaza impamvu n’itariki ryimuriweho, kandi bigakorerwa mu ruhame mu cyumba cy’iburanisha. Iyo ngingo iteganya kandi ko iyo isubikwa ry’urubanza riturutse ku mpamvu itunguranye, umwanditsi w’Urukiko amenyesha ababuranyi umunsi n’isaha ryimuriweho nibura umunsi umwe mbere y’itariki ryari riteganyirijweho. Iyo ku munsi w’isomwa ry’urubanza hari umuburanyi utitabye kandi yari yaramenyeshejwe igihe ruzasomerwa, isomwa ryarwo rigasubikwa, ntibiba ngombwa ko yongera kumenyeshwa umunsi isomwa ry’urubanza ryimuriweho. Ntashobora no kwitwaza ko atamenye umunsi isomwa ry’urubanza ryimuriweho asobanura impamvu zatumye atubahiriza ibihe biteganywa n‘amategeko mu kwiyambaza inzira z’ubujurire.

Ingingo ya 135 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yategenyije ibyerekeranye no gusubika isomwa ry’urubanza kugirango hagire ibibanza gukorwa. Iyo ngingo igateganya ko iyo isomwa ry’urubanza mu mizi risubitswe, Urukiko rugategeka ko hari ibizakorwa mu rubanza kandi ari ngombwa ko ababuranyi baba bahari, ruvuga ahantu, umunsi n’isaha bizakorerwaho.

Iyo usesenguye ingingo ya 136 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018, usanga iri tegeko ryarateganyije ibigize kopi y’urubanza rigendeye ku myandikire mishya y’imanza, hakaba hari ibyongewemo bitari mu itegeko ricyuye igihe. Iyo ngingo igateganya ko Kopi y’Urubanza ruciwe igizwe na numero y’urubanza, Urukiko rwaciye urubanza, aho rwasomewe n’itariki rwasomeweho, umwirondoro wuzuye w’ababuranyi, ikiburanwa, imiterere y’urubanza, urutonde rw’ibibazo bigize urubanza, isuzuma rya buri kibazo rigaragaza imiburanire ya buri muburanyi n’umwanzuro w’urukiko kuri buri kibazo hashingiwe ku byabaye no ku mategeko, icyemezo cy’urukiko, itariki n’ahantu urubanza rwaciriwe, izina cyangwa amazina y’abacamanza baruciye n’umwanditsi, ko rukijijwe kandi rusomewe mu ruhame, impamvu zatumye rusomwa rutinze, mu gihe rwasomwe nyuma y’igihe cyari cyamenyeshejwe ababuranyi.

Iyo usesenguye ingingo ya 137 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 usanga iteganya ibintu bishya bitari bisanzwe mu itegeko ricyuye igihe. Iyo ngingo ikaba yarateganyije ibyerekeranye n’incamake y’urubanza, ibi bikaba bitari biteganyijwe mu itegeko ricyura igihe. Iyo ngingo rero ikaba yarateganyije ko urubanza rukimara gucibwa, umucamanza ahita akora incamake yarwo igaragaza nomero y’urubanza, umwirondoro w’ababuranyi, urukiko ruciye urubanza, itariki rusomeweho, ikiburanwa, incamake y’ibibazo byasuzumwe n’umwanzuro w’urukiko kuri buri kibazo n’amagambo mpine ku bibazo nyamukuru bigize urubanza.

Iyo usesenguye ingingo ya 140 na 141 zose zirebana n’ikosorwa n’isobanurwa ry’imanza, usanga ibyateganyijwemo byose ari bishya bitari bisanzwe mu itegeko ricyuye igihe. Izo ngingo zisobanura ko urubanza rusobanura cyangwa rukosora urundi rwuzuza urubanza rwasabiwe gusobanurwa cyangwa gukosorwa. Rushobora kujuririrwa rwonyine cyangwa hamwe n’urubanza rw’iremezo mu gihe imanza zombi zishobora kujuririrwa. Muri iki gika icyiyongereyemo gishya ni uko ubu noneho byemewe ko urubanza rukosora cyanga rusobanura urundi rushobora kujuririrwa rwonyine, kandi ubundi mu ngingo ya 154 y’itegeko ricyuye igihe itarabyemeraga.

Gusaba gukosora cyangwa gusobanura urubanza bikorwa mu gihe cy’ukwezi kumwe uhereye igihe umuburanyi yamenyeye imikirize y’urubanza. Mu itegeko ricyuye igihe nta gihe ntarengwa cyari giteganyijwe cyo gusaba gukosoza cyangwa gusobanuza urubazna.

Igihe cy’ubujurire cy’urubanza rusobanura cyangwa rukosora urundi ni ukwezi kumwe gitangira kubarwa uhereye ku munsi w’isomwa ry’urwo rubanza rusobanura cyangwa rukosora urubanza rw’iremezo. Mu itegeko ricyuye igihe nta gihe ntarengwa cy’ubujurire cyari giteganyijwe kihariye cyo kujuririra mwene izo manza, ariko ubujurire bwari bwemewe, bivuze ko hakurikizwaga ibihe bisanzwe byo ku manza zisanzwe.

Uwifuza ko urubanza rukosorwa cyangwa rusobanurwa kandi rwarajuririwe, abigaragaza mu mwanzuro, Urukiko rwajuririwe rukabisuzumira hamwe n’izindi ngingo z’ubujurire. Muri icyo gihe Urukiko rwo hasi ntiruba rugifite ububasha bwo gukosora ayo makosa. Ibi nabyo ni bishya kuko itegeko ricyuye igihe ryagaragazaga gusa ko urubanza rukosorwa cyangwa rugasobanurwa n’umucamanza waruciye.

Iyo urubanza rw’iremezo rwarengeje igihe cyo kujuririrwa, kurukosora cyangwa kurusobanura bishobora gutuma rujurirwa, mu gihe ubujurire bushingiye gusa ku cyemezo cyafashwe ku byerekeye ikosorwa cyangwa isobanura ry’urubanza.

Igice cya kane kirebana n’iInteruro ya IV yerekeranye n’inzira zo kujurira.
Ingingo ya 150 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yateganyije ibyari bikubiye mu ngingo ya 165 y’itegeko ricyuye igihe. Iyo ngingo yo mu itegeko rishya ikaba yarateganyije ibigomba kuba biri mu kirego cy’ubujurire, inateganya ko ubujurire butangwa mu mwanzuro wanditse. Ntaho bigaragara ko kubutanga mu magambo cyangwa mu mvugo byemewe nk’uko byari bitegantyijwe mu itegeko ricyuye igihe. Kandi biranumvikana koko byose biterwa n’uko ubu ibintu byose bikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Ingingo ya 151 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/ nayo yazanye igishya kitari gisanzwe kerekeranye n’uko uregwa mu bujurire agomba gukora umwanzuro mu buryo bumwe n’uwajuriye. Muri uwo mwanzuro wo kwiregura, uregwa akaba agomba gusubiza kuri buri kibazo, akurikije urutonde rw’ibibazo byagaragajwe n’uwajuriye. Akaba agomba kandi no kugaragazamo ibyo nawe asaba Urukiko.
Igika cya 3 cy’ Ingingo ya 170 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 cyahinduye icyari giteganyiwe mu gika cya 3 cy’ingingo ya 184 y’itegeko ricyuye igihe, aho yateganyaga ko ikimenyetso cyaba cyari mu nyandiko zatanzwe mu rubanza ariko Urukiko ntirukibone, cyabaga impamvu yo gusubirishamo urubanza ingingo nshya. Ubu Itegeko rishya usanga rivuga ikimenyetso kibonetse nyuma y’icibwa ry’urubanza gusa. Iyi ngingo kandi yasobanuye neza ko, haseguriwe ibivugwa mu gace ka gatatu (3) k’iyi ngingo, ikimenyetso gishya ari ikimenyetso umuburanyi atashoboraga kumenya ko cyaba gihari, akakibona nyuma cyangwa akaba atarabashaga kukigeraho igihe yaburanaga. Ikimenyetso n’iyo ari gishya gihabwa agaciro gusa iyo gishobora kuvuguruza ibyari byashingiweho mu ica ry’urubanza rusabirwa gusubirishwamo ingingo nshya.

Igice cya kane kirebana n’Interuro ya V yerekeranye n’imiburanishirize yihariye.
Mu ngingo kuva kuya 181 kugeza kuya 184 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018, hateganyijwe ibyerekeranye n’igihano gihatira ubuyobozi kubahiriza icyemezo cy’Urukiko, uburyo igihano gihatira kurangiza urubanza gitangwa, igihe amafaranga yagenwe yategetswe n’Urukiko atangirwa n’igihano ku muyobozi wanze gushyira mu bikorwa icyemezo cyategetswe n’Urukiko.

Itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018, mu ngingo zaryo kuva kuya 185 kugeza kya 188, aho riteganya imiburanishirize y’ibirego byihutirwa, ntaho ryigeze riteganya ibyerekeranye no gukuraho cyangwa kugabanya igihano gihatira kurangiza urubanza nk’uko byateganywaga mu itegeko ricyuye igihe.

Ingingo ya 195 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yateganyije zimwe mu nyandiko nsobanurakirego zitanzwe n’ababuranyi bombi zishoboboka, aho mu itegeko ricyuye igihe ntacyari cyateganyijwe, ahubwo ryivugiraga ibisobanuro byayo n’ibiyikubiyemo gusa. Muri izo nyandiko hakaba harimo itangwa mu gihe ababuranyi bifuza ko urukiko rubafasha kugabana irage, itangwa n’ababuranyi bifuza ko urukiko rubafasha kwemeranya aho urukuta rusange rubagabanya rwubakwa n’uburyo rwubakwa, n’izitangwa kugirango amasezerano impande zombi zagiranye zifuza ko nadashyirwa mu bikorwa azahita arangizwa n’umuhesha w’inkiko hatabayeho urundi rubanza cyangwa abayagiranye bifuza ko yubahirizwa n’abandi bantu atari abayagiranye gusa.
Iyo ngingo kandi yateganyije ko kirego kuri izo nyandiko nsobanurakirego zitanzwe n’ababuranyi bombi, zitangwa mu Rukiko rufite ububasha bwo kuburanisha hakurikijwe agaciro k’ikiburanwa, zigatangwa kandi zikaburanishwa mu buryo bumwe n’ubw’ Inyandiko nsobanurakirego itanzwe n’umuburanyi umwe.

Kuva ku ngingo ya 196 kugeza kuya 211, itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 ryateganyijemo imiburanishirize yihariye yerekeranye n’imiburanishirize y’imanza zishingiye ku kiburanwa gito.
Muri uyu mutwe ingingo ya 196 yasobanuye urubanza rushingiye ku kiburanwa gifite agaciro gato urwo ari rwo. Ikaba yarasobanuye ko ari urubanza rufite ikiburanwa kitarengeje agaciro ka miliyoni eshanu (5.000.000 Frws) z’amafaranga y’u Rwanda.
Ingingo ya 197 igateganya ko ubu buryo bwubahirizwa iyo ababuranyi ari byo bahisemo.
Mu ngingo ya 198 y’iri tegeko rishya ikagaragaza ko muri ubu buryo ikigamijwe ari ugusubizwa ikiburanwa, ikagaragaza uburyo bushoboka gishobora gusubizwa naho iya 199 ikemeza ko nta ndisyi z’akababaro zitangwa mu manza zishingiye ku kiburanwa gifite agaciro gato, naho iya 200 igateganya ko umubare ntaregwa w’amafaranga y’ikurikiranarubanza utarenza 5% y’agaciro k’ikiburanwa.
Kuva ku ngingo ya 201 ku geza kuya 203 z’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018, itegeko ryateganyije ubwoko bw’imanza ziburanishwa mu buryo bw’imanza zishingiye ku kiburanwa cy’agaciro gato. Ingingo ya 201 ikaba yarateganyije iz’imbonezamubano zitari mu bubasha bwa komite y’abunzi n’iz’ubucuruzi zitarengeje agaciro ka miliyoni eshanu (5.000.000 Frws), iya 202 yateganyijwemo Izigamije kugaruza umutungo wimbwe, wambuwe, warengerewe cyangwa wangijwe, naho iya 203 ikaba yarateganyije Ibirego bisaba ko sheki itazigamiwe cyangwa izindi nyandiko mvunjafaranga byishyurwa.

Ingingo ya 204 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018, yasobanuye uburyo mwene ibyo birego bitangwa naho iya 205 isobanura ko ingwate y’amagarama kuri ibyo birego ari ibihumbi icumi gusa (5.000.000 Frws).

Ingingo ya 206 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018, yateganyije ko uregwa muri mwene ibi birego agomba kuba yashyikirije Urukiko umwanzuro wiregura mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15). Icyakora muri icyo gihe akaba ashobora guhitamo kugaragariza urega mu nyandiko uburyo azishyura umwenda remezo, inyungu n’amafaranga y’ikurikiranarubanza. Iyo urega yemeye ibikubiye muri iyo nyandiko abimenyesha Urukiko, akarusaba kumukorera icyemezo gishobora gutuma ayo masezerano ashyirwa mu bikorwa, bitabaye ngombwa ko habaho iburanisha. Icyo cyemezo gitangwa mu gihe kitarenze amasaha makumyabiri n’ane (24) uhereye igihe urukiko rwashyikirijwe amasezerano yo kwishyura. Iyo ntacyo bemeranyijwe, urubaznza rukomza mu nzira zisanzwe.

Ingingo ya 207 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018, yateganyije ko igihe cyo kuburnaisha izo amanza ari iminsi itarenze itanu (5), naho iya 208 igateganya ko umuburanyi afite uburengaznira bwo kunganirwa, ariko muri icyo gihe akirengera ikiguzi cyabyo ntasabe Urukiko gutegeka uwatsinzwe kuyimwishyura.

Ingingo ya 209 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018, yateganyije ukuntu iburanisha ry’izo manza ziyoborwa, iya 210 iteganya ibigomba kuba bikubiye muri kopi y’urubanza, naho iya 211 iteganya ko izo manza zitajya zijuririrwa.

Igice cya gatandatu kirebana n’interuro ya VI yerekeranye no gushinganisha, gufatira imitungo no Kurangiza imanza.
Ingingo kuva ku ya 212 kugeza kuya 214, z’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 zateganyije kandi zisobanura neza ibyerekeranye no gushinganisha umutungo mu gihe ntaho wabisangaga mu itegeko ricyuye igihe.
Ingingo ya 212 isobanura gushinganisha umutungo icyo ari cyo, aho isobanura ko Umuntu uberewemo umwenda udashidikanywaho kandi ugejeje igihe cyo kwishyurwa cyangwa se utinya ko uwo baburana yarigisa umutungo we agamije kuburizamo irangiza ry’urubanza, ashobora gusaba urukiko rwaregewe ko umutungo w’uwo baburana ushinganishwa cyangwa hagatangwa ingwate y’amafaranga ingana n’agaciro k’ikiburanwa kugeza igihe urubanza rw’iremezo rubaye ndakuka cyangwa ababuranyi bahisemo kurangiza ikibazo mu bwumvikane. Icyo kirego gitangwa kandi kigafatirwa umwanzuro mu buryo bw’ibirego byihutirwa.

Ingingo ya 213 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018, yateganyije uburyo bwo gutambamira ihinduzamutungo ry’umutungo utimukanwa aho iteganya ko Uberewemo umwenda wese cyangwa umuntu wese ubifitemo inyungu, ashobora gusaba Umubitsi w’inyandikompamo z’ubutaka, ushinzwe ubutaka ku Murenge cyangwa ku Karere w’aho ikitimukanwa kiri, kubuza umubereyemo umwenda gukora ihinduzamutungo ry’ibintu bye bitimukanwa. Icyakora iyo ataregeye umwenda we mu Rukiko mu gihe kitarenze ukwezi kumwe (1) abisabye, ikibazo cye kigamije gutambamira ihinduzamutungo kiburiramo.

Naho Ingingo ya 214 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 igategeanya inkurikizi z’ishinganishamutungo, aho iteganya ko Umutungo ushinganye uguma mu maboko ya nyirawo. Ntiwemerewe kugurishwa, gutizwa, gutangwa cyangwa gutangwaho ingwate igihe cyose icyemezo kiwushinganisha kitaravanwaho n’Urukiko cyangwa iyishyurwa ry’uwasabye ko ushinganishwa. Iyo urukiko rufashe icyemezo gishinganisha umutungo utimukanwa cyangwa rugikuyeho, ruha kopi umubitsi w’inyandikompamo z’ubutaka.
Iyi ngingo kandi igasobanura ko Hashinganishwa umutungo utimukanwa, naho umutungo wimukanwa ushobora gusabirwa gufatirwa.
Ingingo kuva kuya 215 kugez kuya 217 z’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 zisobanura neza ifatira icyo ari cyo, igice cy’ibintu bidafatirwa n’uburyo ifatirwa rikorwa, mu buryo butandukanye n’uko ifatirwa ryari riteganyijwe mu itegeko ricyuye igihe.
Ingingo ya 215 yateganyije ko bitabaye ngombwa ko umuntu afite urubanza rwabaye ndakuka cyangwa inyandiko mpesha, mu gihe urubanza rutaracibwa, ashobora gusaba ko umutungo ufatirwa bikozwe mu buryo bw’ikirego kihutirwa, mu gihe afite impungenge ko uwo mutungo ushobora kurigiswa cyangwa kwangirika. Iyi ngingo igateganya ko mu cyemezo cy’ifatira hagomba kugaragazwamo uburyo ibyafatiriwe bizacungwa.
Ingingo ya 216 yo yateganyije ko Igice cy’ibintu byimukanwa gishobora gutuma ufatirwa yabera umutwaro abandi cyangwa Leta, ntigishobora gufatirwa. Irangije irondora ibyo bintu ibyo ari byo.

Ingingo ya 217 niyo yateganyije uburyo ifatira ry’umutungo rikorwa. Iyo ngingo igateganya ko umuhesha w’Inkiko akora inyandiko mvugo y’ifatira igaragza umutungo ufatiriwe, kandi ufatirwa umutungo cyangwa uwo bawuhuriyeho cyangwa uswubitse hari n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali umutungo uherereyemo. Iyo nyandiko mvugo kandi igomba kugaragaza ushinzwe kuwurinda. Iyo ngingo kandi igateganya ko iteka rya Minisitiri rizateganya imiterere y’inyandiko zikoreshwa mu ifatira.

Ingingo ya 218 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yateganyije ko uwategetswe n’Urubanza kwishyura umwenda ategetswe kugaragaza umutungo, akanagaragaza uwaherwaho mu kwishyura. Mu gihe awuhishe, Umuhesha w’Inkiko akaba ashobora gusaba ko abitegekwa mu kirego gitanzwe kandi kikaburanishwa mu buryo bw’ikirego kihutirwa, akanategekwa kwishyura ihazabu ya 5% y’umutungo wahishwe bitabujije amafaranga y’ikurikiranarubanza n’indishyi.
Ingingo ya 219 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018, yo ikaba yarateganyije uburyo umutungo wafatiriwe urindwa, ikiguzi cy’uburinzi n’ugicibwa, kimwe n’uburyo bwo kugenzura ibyafatiriwe niba bikiriho n’uko bimeze.
Ingingo ya 220 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yateganyije ko umuntu urigisa cyangwa wonona umutungo wafatiriwe abihanirwa inateganya uburyo ahanwa, naho iya 221 itegenya uburyo ifatira rirangiramo.
Ingingo ya 222 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yateganyije ko umuntu wafatiriwe umutungo kandi umwenda wishyuzwa utamureba ashobora gusaba Urukiko rugakuraho ifatira.
Ingingo ya 224 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yangeyemo ibyerekeranye n’Ububasha bw’Abahesha b’Inkiko naho iya 225 iteganya uburyo barengerwa mu nshingano zabo.
Ingingo ya 240 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yateganyijwemo ibyari bikubiye mu ngingo ya 194 na 215 z’itegeko ricyuye igihe. Ingingo y’itegeko rishya yateganyije icungwa ry’ingwate n’ishyirwaho ry’umwishingizi, mu gihe iya 194 y’iricyuye igihe yavugaga ku ngwate ku bintu byimukanwa n’ibitimukanwa, aho yavugaga ko ibintu byimukanwa n’ibitimukanwa by’urimo umwenda ari ingwate rusange y’abo abereyemo umwenda, iya 215 yo ikaba yaravugaga kw’ibitswa ry’ingwate. Naho ingingo ya 240 y’itegeko rishya yasobanuye uburyo ingwate yategetswe n’Urukiko ibikwa n’uko icungwa. Iyi ngingo kandi yongeramo ibyerekeye umwishingizi n’inshingano ze mu gihe ingingo y’iricyuye igihe ntacyo yamuvugagaho.
Ingingo ya 241 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yateganyije ibyari bikubiye mu ngingo ya 198 y’itegeko ricyuye igihe, zombi zikaba ziteganya ibyerekeranye n’Igisobanuro n’amoko y’inyandiko mpesha. Ariko iya 241 y’itegeko rishya hakaba hari ibyo yongeyemo n’ibyo yakuyemo. Iyo ngingo yongeye mu nyandiko mpesha imyanzuro ya komite y’abunzi, amasezerano yo kwkiranura yakorewe imbere ya notaire, inyandiko y’ubwumvikane iriho umukono w’impande zombi n’ubwunzi byakorewe hanze y’urukiko, n’izindi nyandiko zishyirwaho n’amategeko. Iyi ngingo ikaba yarakuyemo inyandiko z’amasezerano yerekeranye n’amasoko ya Leta.

Ingingo ya 242 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yateganyije ibyari bikubiye mu nngingo ya 199 y’itegeko ricyuye igihe aho yayihinduye mu buryo bukurikria. “Inyandikompuruza ni ikimenyetso kigaragaza ko ibyemejwe mu nyandikompesha zavuzwe mu ngingo ya 241 y’iri tegeko bishobora guhita bishyirwa mu bikorwa ku neza cyangwa ku ngufu za Leta. Imiterere y’inyandikompuruza igenwa n’iteka rya Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze”.

Ingingo ya 243 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yateganyije ikintu gishya cyakundaga guteza impaka kerekeranye no gutesha agaciro inyandikompuruza. Ikaba iteganya ko iyo inyandikompesha ishyizweho inyandikompuruza bitari bikwiye, umuburanyi wese ubifitemo inyungu ashobora gusaba mu nyandiko Perezida w’Urukiko rwashyizeho inyandikompuruza kuyitesha agaciro. Inyandiko isaba gutesha agaciro inyandikompuruza, igomba kumenyeshwa abarebwa n’ikibazo bose. Abarebwa n’ikibazo bose bafite iminsi itanu (5) yo kuba bagira icyo bavuga ku nyandiko isaba gutesha agaciro inyandikompuruza. Mu masaha mirongo ine n’umunani (48) nyuma y’igihe kivugwa mu gika cya 2 cy’iyi ngingo, Perezida w’urukiko cyangwa uwo yabihereye ububasha, ashingiye ku nyandiko yashyikirijwe, afata icyemezo gisobanuye impamvu gishingiyeho. Icyemezo cya Perezida ku bijyanye no gutesha agaciro inyandikompuruza ni icyemezo cy’ubuyobozi.

Ingingo ya 244 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yateganyije ibyari bikubiye mu ngingo ya 195. Ibyo ingingo y’itegeko ricyuye igihe yateganyaga yabyise impamvu y’irangizwa ry’imanza cyangwa inyandiko, naho iya 240 y’itegeko rishya iteganya ibyo yise irangizwa ry’imanza n’izindi nyadiko mpesha n’ifasi zirangirizwamo.
Ingingo za 245 na 246 z’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 zateganyije ibintu bishya mu mirangirize y’imanza aho ingingo ya 245 yateganyije ibyerekeranye n’ingaruka ku mutungo w’ugomba kwishyura, naho iya 246 igateganya ibyerekeranye n’Ingaruka zo kurenga ku mategeko agenga ibyashiganishijwe. Nk’uko bigaragara ingingo ya 245 yateganyije ko Kuva urubanza rubaye itegeko cyangwa hasohotse indi nyandikompesha, imitungo itimukanwa y’uwatsinzwe iba ishinganishijwe ku bw’itegeko kugira ngo izavemo ubwishyu bw’ugomba kwishyurwa. Iyi ngingo igateganya ko umuhesha w’Inkiko ashingiye ku bivugwa muri izo nyandiko nta rundi rubanza, ashobora gufatira imitungo kugirango igurishwe. Naho iya 246 igateganya ko Uwatsinzwe urubanza wirengagije ibivugwa mu ngingo ya 245 y’iri tegeko, igikorwa akoze cyose ku mutungo ushinganishijwe cyangwa ufatiriwe kiba impfabusa kandi ntigihagarika Umuhesha w’Inkiko kurangiza urubanza. Iyi ngingo kandi imuhanisha ihazabu ingana na 5% b’umwenda wagombaga kwishyurwa.

Ingingo ya 247 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yagarutse ku byari biteganyijwe mu ngingo ya 196 y’itegeko ricyuye igihe. Hari byinshi yongeye mu byari biteganyijwe. Ingingo y’itegeko ricyuye igihe yateganyaga irangiza ry’urubanza cyangwa inyandiko rikorwa ku bushake
Irangizwa ry’urubanza cyangwa indi nyandiko mpesha ku bushake. Ariko iya 247 y’itegeko rishya yateganyije ibi bikurikira. “Mu gihe cy’iminsi mirongo itatu (30) kuva urubanza rubaye itegeko cyangwa hasohotse indi nyandikompesha, uwatsinzwe yegera uwamutsinze amumenyesha uburyo yifuza gushyira mu bikorwa ibyo icyo cyemezo cy’urukiko cyangwa indi nyandikompesha bitegeka kugira ngo babyumvikaneho. Ugomba kwishyura kandi ategetswe kugaragaza umutungo we ushobora kuvanwamo ubwishyu binyuze muri cyamunara igihe atubahirije amasezerano, akanagaragaza urutonde n’uburyo byakurikiranywa mu kubigurisha. Iyo bumvikanye, ayo masezerano afatwa nk’inyandikompesha agatangazwa ku rubuga rw’imanza zirangizwa n’uwatsinzwe, cyangwa Umuhesha w’Inkiko”. Ingingo ya 248 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yujuje iya 247 iteganya Ingaruka zo kutubahiriza ibyumvikanyweho cyangwa kutagaragaza ubushake bwo kumvikana.

Ingingo ya 249 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yateganyije ibyari biteganyijwe mu ngingo ya 197 ariko iyihindura muri ubu buryo. “Gusaba kurangiza urubanza cyangwa indi nyandiko mpesha ku gahato iyo iminsi mirongo itatu (30) ivugwa mu ngingo ya 247 y’iri tegeko ishize nta bwumvikane bubaye, uwatsinze yiyambaza umuhesha w’inkiko amusaba kumwishyuriza. Umuhesha w’inkiko ahita akora inyandikomvugo y’ifatirabwishyu mu gihe kitarenze iminsi icumi y’akazi (10) igaragaza urutonde, ubwoko n’imiterere y’ibintu bizagurishwa muri cyamunara, iyo nyandiko mvugo igatangazwa ku rubuga rw’imanza zirangizwa”.

Ingingo ya 252 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yateganyije ibyari biteganyijwe mu ngingo ya 263, aho iyi ngingo yateganyaga ibihe ntarengwa byo guteza cyamunara ibtafatiriwe, gusubika icyamunara mu gihe bitagurishijwe, no kwiyambaza umuhanga mw igenagaciro, mu gihe umutungo ugurishwa urengeje miliyoni eshatu (3.000.000 Frws). Mu rwego rwo guhuza ingingo ya 263 n’ibihe Inkiko zikoresha uburyo bw’ikoranabuhanga, igingo ya 252 y’itegeko rishya yayihinduye iteganya ko nyuma y’ifatirabwishyu umuhesha w’Inkiko akoresha igenagaciro ry’imitungo yafatiriwe n’igihe arikoreshamo, inateganya ko iyo raporo itangazwa ku rubuga rw’imanza zirangizwa no kugenera kopi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali. Iyo ngingo kandi igateganya ko uwishyuza n’uwishyuzwa bafite uburenganzira bwo kunyomoza igenagaciro ryakozwe bifashishije impuguke bahawe n’Urugaga rw’Abagenagaciro. Iyo habayeho impaka, Umuhesha w’inkiko yemeza igiciro.

Ingingo ya 253 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yateganyije ibyerekeranye n’itangazwa rya cyamunara ryari riteganyijwe mu ngingo ya 295 y’itegeko ricyuye igihe, muri aya magambo. Mu gihe cy’amasaha mirongo ine n’umunani (48) kuva Umuhesha w’Inkiko yemeje igiciro cy’umutungo ugomba kugurishwa, atangaza igurishwa rya cyamunara, itangazo rya cyamunara rigashyirwa ku rubuga rw’imanza zirangizwa. Iyo ngingo igateganya abagenerwa iryo tangazo n’ibinyamakuru cyangwa radio bigomba gutangazwamo. Ibintu byafatiriwe ntibishobora kugurishwa muri cyamunara mbere y’iminsi itanu (5) cyamunara itangajwe.

Ingingo ya 254 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yateganyijye ibyari bikubiye mu ngingo ya 268 y’itegeko ricyuye igihe zose ziteganya ibyerekeranye no gutambamira Cyamunara. Gusa iya 254 y’itegeko rishya ikongeyemo ko iyo utambamira cyamunara uvuga ko ibintu ari ibye atsinzwe acibwa ihazabu mbonezamubano, bitabujije indishyi n’amafaranga y’ikurikiranarubanza bishobora guhabwa uwatewe igihombo wese muri urwo rubanza. Yanongeyemo ko Nyir’ibintu byafatiriwe nawe ashobora gusaba indishyi akazihabwa iyo bigaragaye ko ibyafatiriwe ari ibye.

Ingingo ya 255 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yateganyije ibyari bikubiye mu ngingo za 295 na 296 z’itegekp ricyuye igihe zose zivuga ibyerekeranye n’uburyo cyamunara ikorwa. Ariko iya 255 ikaba yarahuje ubwo buryo n’uburyo bushya Inkiko zikoresha bw’ikoranabuhanga muri aya magambo: “Cyamunara ikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga mu buryo bukurikira. Umuhesha w’Inkiko atangaza cyamunara akoresheje ikoranabuhanga ryabigenewe n’igiciro fatizo gihwanye n’igiciro cy’igenagaciro rivugwa mu ngingo ya 252 y’iri tegeko, abifuza bose gukora ipiganwa bakuzuza ahabigenewe ku rubuga rw’imanza zirangizwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, igiciro bumva bakwegukaniraho uwo mutungo”. Iyo ngingo igateganya ko ibyo biciro bishyirwa mu ibanga, hakoreshejwe ikoranabuhanga ryabigenewe, kugeza umunsi wa cyamunara. Iyo kandi iteganya uburyo n’isaha Umuhesha w’Inkiko n’abapiganwe bamenyeshwamo ibiciro byari byashyizwe mu ibanga, bakabimenyeshwa bari aho icyamunara kibera, Umuhesha w’Inkiko abaza abapiganwe, niba hari uwongera ku giciro gihanitse mubyari byatanzwe, nyuma y’iminota itanu (5) ntawe uratanga igiciro kirenze ibyatanzwe, Umuhesha w’Inkiko agatangaza ko cyamunara irangiye ku mugaragaro. Ibiciro by’inyongera bihita bivugirwaho mu ijwi riranguruye, bigahita bishyirwa ahabigenewe mu buryo bw’ikoranabuhanga bikemezwa n’Umuhesha w’Inkiko. Iyi ngingo kandi iteganya igihe ntarengwa uwatanze igiciro gihanitse akishyuramo kandi akaba yohereje inyemezabwishyu muri icyo gihe, yuzuza ahabigenewe mu ikoranabuhanga. Iyo ngingo igateganya na none ko icyo gihe kirangiye atarabikora, uwatanze igiciro gikurikira niwe wegukana cyamunara, nawe akubahiriza ibisabwa nk’uwari watanze igiciro gihanitse. Iyi ngingo na none yateganyije agaciro katagomba kugibwa munsi, uwafatiriye cyangwa uwafatiriwe bafite uburenganzira bwo kwanga ibiciro byatanzwe. Iyi ngingo kandi iteganya Iteka rya Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze rigena imikoreshereze y’urubuga rw’imanza zirangizwa hakoreshejwe ikoranabuhanga. Rigena kandi ubundi uburyo bukoreshwa mu gihe uburyo bw’ikoranabuhanga butabasha gukora kubera impamvu zitandukanye.

Ingingo ya 257 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yateganyije ibyari bikubiye mu ngingo za 303 na 304 z’itegeko ricyuye igihe zikaba ziteganya iyamunara ku bintu byinshi bitimukanwa cyangwa ibice byinshi by’ikintu kimwe kitimukanwa. Gusa iya 255 y’itegeko rishya yongeyemo ko Cyamunara igenda ikorwa kuri buri mutungo cyangwa kuri buri gice cy’umutungo hakurikijwe uko umwenda ungana, ikarangizwa n’uko habonetse amafaranga ahagije yo kwishyura umwenda wose nk’uko wemejwe n’urubanza cyangwa indi nyandikompesha hongeweho amafaranga yakoreshejwe mu kurangiza urubanza yasobanuwe mu nyandiko n’umuhesha w’inkiko.

Ingingo ya 258 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yateganyine ikintu gishya muri iri tegeko aho yateganyije ibyerekeranye n’ingaruka za cyamunara ikozwe ku mutungo uri mu masezerano y’ubukode adafite itariki izwi (bishya), igateganya ko iyo yakozwe mbere y’inyandiko mvugo y’ifatira ashobora gusaba Urukiko ko aseswa mu Rukiko rubifitiye ububasha mu kirego kihutirwa. Igateganya ko iyo amasezerano yakozwe nyuma y’inyandiko mvugo y’ifatira nta gaciro agira keretse uberewemo umwenda cyangwa uwaguze ibyatejwe cyamuna babyemeye.
Ingingo ya 261 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yateganyije ibyari bikubiye mu ngingo ya 306 y’itegeko ricyuye igihe zose ziteganya inyandiko y’igurisha n’uburyo bwo kwishyura mu cyamunara. Gusa iya 261 yo mu itegeko rishya ikaba yarahinduyemo ko Umuhesha w’Inkiko ahita yishyura uberewemo umwenda, agashyira ubwishyu kuri konti yamumenyesheje, itaboneka, agashyirwa kuri konti yagenwe na Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze, ari nayo ishyirwaho arenze kuyavuye muri iyo cyamunara. Mu gihe ingingo ya 306 y’itegeko ricyuye igihe yateganyaga ko amafaranga yishyuwe mu cyamunara ashyirwa kuri konti y’Urukiko Rwisumbuye ruri mu ifasi cyamunara yaterejwemo. Ingingo kandi ya 261 iteganya ko Umuhesha w’Inkiko utishyuje amafaranga amaze kugurisha, kandi ntiyongere kukigurisha, ni we ubazwa icyo kiguzi. Ikanateganya ko amafaranga yose yakoreshejwe kuva mu ifatira, kugeza cyamunara ibaye yishyurwa na nyir’imitungo igurishwa, akavanwa mu giciro cy’ibyagurishijwe.

Ingingo ya 262 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yagarutse ku byari biteganyijwe muya 307 yo mu itegeko ricyuye igihe zose ziteganya iyishyurwa ry’uberewemo umwenda. Gusa iya 262 ikaba yarateganyije uburyo amafaranga avuye mu cyamunara yishyurwa ababerewemo imyenda n’uko bakurikirana. Mu gihe ingingo ya 307 y’itegeko ricyuye igihe yateganya ko uberewemo umwenda yishyurwaga n’Urukiko Rwisumbuye rwakiriye amafaranga yavuye muri cyamunara amaze kuvanamo amagarama y’urubanza, amafaranga asigaye agashyikirizwa nyiribintu.

Ingingo ya 263 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yateganyije ibyari bikubiye muya 308 y’itegeko ricyuye igihe zombi zikaba ziteganya ibyerekeye kugabana amafaranga yavuye mu cyamunara ku bandi bagomba kwishyurwa. Gusa ingingo ya 263 yo mu itegeko rishya ikaba yarongeyemo ko abagomba kwishyurwa, bishyurwa hakurikijwe uko basumbana mu buryo buteganywa n’amategeko. Iyo bari mu rwego rumwe, igabana rikorwa hakurikijwe uruhare rwa buri wese ku mwenda. Iyo ngingo kandi igateganya ko mbere yo kubagabanya, Umuhesha w’inkiko akora icyemezo kigaragaza ubusumbane bw’ababerewemo umwenda hakurikijwe amategeko n’uruhare rwa buri wese, akaba aricyo aheraho abagabanya. Iryo gabana rikorerwa inyandiko mvugo, buri wese agasinyira amafaranga ahawe.

Ingingo ya 264 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yateganyije ibyerekeranye no kongera guteza cyamuna icyari cyaguzwe iyo uwari waguze mu cyamunara atabashije kwishyura mu gihe giteganyijwe. Iyo ngingo iteganya ko icyari cyagurishijwe cyongera kigatezwa cyamunara, igihombo kikishyurwa n’uwari watsinze ipiganwa ariko haboneka inyungu igahabwa nyirumutungo watejwe cyamunara.

Ingingo ya 265 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yateganyije ibyerekeranye no gukemura impaka zivutse mu igabana ry’amafaranga ya cyamunara. Iyi ngingo ikaba yarateganyije ko biregerwa Urukiko, inagena Inkiko zifite ububasaha bwo kuburanisha ibyo birego, biburanishwa mu buryo bw’ibirego byihutirwa.

Ingingo ya 266 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yateganyije ibyerekeranye na Raporo isoza cyamunara, inateganya ibigomba kuba biyikubiyemo. Iyo ngingo kandi igateganya ko iyo cyamunara yataye agaciro kubera kutishyura cyangwa yateshejwe agaciro nabyo bigaragazwa muri raporo.
Ingingo ya 267 y’itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 yateganyije ibyerekeranye n’inyandiko zigomba gushyirwa ku rubuga rw’imanza zirangizwa. Iyo ngingo igateganya ko imiterere y’urubuga r’imanza zirangizwa, imicungire n’ibindi bigomba gushyirwaho bigenwa n’Iteka rya Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze.
Nshoreje aha nisegura, kuko nshobora kuba ntabashije gukomoza ku bintu byose byahinduwe, ibyongewe mu itegeko cyangwa ibyakuwemo. Ni ugufashanya gusoma itegeko gusa, nawe shyiraho akawe. Nsoze kandi mbasaba ko mu gusoma iri tegeko rishya akabazo kazajya kabonekamo tujye tugatangariza bagenzi bacu, dusangire imyumvire ku ngingo z’amategeko. Si rimwe si kabiri, usanga mu kubahiriza (application) itegeko rishya, akenshi havukamo ibibazo.

Print Friendly

Leave a Reply