Home » Case Law and Jurisprudence » Ese kunyereza umusoro byaba bigifatwa nk’icyaha mu mategeko y’u Rwanda?

Ese kunyereza umusoro byaba bigifatwa nk’icyaha mu mategeko y’u Rwanda?

Mu mategeko ahana y’u Rwanda, icyaha cyo kunyereza umusoro cyabanje guteganywa n’ingingo ya 64 y’Itegeko n° 25/2005 ryo kuwa 04/12/2005 rigena imitunganyirize y’isoresha nk’uko yahinduwe kandi yuzuzwa n’ingingo ya 12 y’itegeko nº 74/2008 ryo kuwa 31/12/2008 rihindura kandi ryuzuza itegeko nº 25/2005 ryo kuwa 04/12/2005 rigena imitunganyirize y‘isoresha yateganyaga ko: «Umusoreshwa wanyereje umusoro ahanishwa ihazabu ingana n’ijana ku ijana (100%) by‘umusoro yanyereje. Uretse icyo gihano, Ubuyobozi bw‘Imisoro bunashyikiriza ikirego Ubushinjacyaha, iyo umusoreshwa yakoze iryo nyereza abigambiriye, nko gukoresha ibaruramari rikosheje, impapuro z‘impimbano cyangwa ikindi gikorwa gisanzwe gihanwa n‘amategeko. Iyo ahamijwe icyaha, umusoreshwa ashobora gufungwa hagati y‘amezi atandatu (6) n‘imyaka ibiri (2). Igihembo, kigenwa n‘iteka rya Minisitiri, gihabwa umuntu wese uranga umusoreshwa unyereza imisoro».

Mu gihe hashyirwagaho Itegeko Ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana, ingingo za 64 na 65 z’Itegeko rimaze kuvugwa hejuru zazanywe muri iryo Tegeko aho ryakoresheje ijambo isubiye kuri ziriya ngingo maze ingingo zazo za 369, 370 na 371 z’Itegeko Ngenga n° 01/2012/OL ryo kuwa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana ziteganya ko: «Umusoreshwa wanyereje umusoro ahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu ihwanye n’umusoro yanyereje. Iyo umusoreshwa yakoze iryo nyereza abigambiriye, nko gukoresha ibaruramari rikosheje, impapuro z’impimbano cyangwa ikindi gikorwa gisanzwe gihanwa n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu ihwanye n’umusoro yanyereje. Umuntu ushinzwe gufata umusoro ufatirwa ntawushyikirize ibuyobozi bw’imisoro abigambiriye, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe. Haseguriwe ibiteganyijwe mu ngingo ya 369 n’iya 370 z’iri Tegeko ngenga, umuntu wese ukora igikorwa icyo ari cyo cyose kijyanye no kutishyura umusoro wagenwe, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2)».

Mu minsi ishize hongeye gusohoka Itegeko nº68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ariko ibirebana n’icyaha cyo kunyereza umusoro ntibyagaruwemo (ntibyafashwe nk’icyaha).

Mu ngingo za 5, 8 na 334 ziryo tegeko zateganyije ibi bikurikira: «Iyo habonetse amategeko menshi ahana icyaha kimwe, itegeko ryihariye ni ryo rikoreshwa mu mwanya w’itegeko rusange, keretse iyo itegeko ribiteganya ukundi. Itegeko rireka gukurikizwa ku cyaha cyakozwe rikiriho iyo ryavuyeho urubanza kuri icyo cyaha rutaracibwa burundu, keretse iyo itegeko rishya ribiteganya ukundi. Ingingo zose z’amategeko abanziriza iri kandi zinyuranyije na ryo zivanyweho. Icyakora, icyaha cyakozwe mbere y’uko iri tegeko ritangazwa mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda gihanwa hakurikijwe itegeko ryakigengaga keretse mu gihe iri tegeko riteganya ibihano byoroheje».

Nyuma y’uko iryo tegeko risohotse kandi mu Nkiko harimo imanza zamaze kuregerwa ariko zikaba zitaraburanishwa, byatumye hibazwa ibibazo bikurikira:

Ese ubu icyaha cyo kunyereza umusoro kiracyabaho mu mategeko y’u Rwanda mu gihe itegeko rishya ritigeze rigiteganya nkaho ari icyaha?

Hakurikijwe ibikubiye mu ngingo zimaze kugaragazwa hejuru, urubanza rukiburanishwa n’Inkiko rwacibwa hashingiwe kurihe tegeko kabone n’ubwo icyaha cyaba cyarakozwe hashingiwe ku itegeko ryariho ariko rikaba ryaravuyeho?

Ese kuba itegeko rishya rivuga ko icyaha cyakozwe mbere y’uko iri tegeko ritangazwa mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda gihanwa hakurikijwe itegeko ryakigengaga keretse mu gihe iri tegeko riteganya ibihano byoroheje, umushingamategeko yaba yarashatse kuvuga ko ibyaha bitongeye gufatwa nk’ibyaha ku bw’itegeko rishya bikomeza kugengwa n’itegeko ryabiteganyaga?

Print Friendly

Leave a Reply